Alubumu cyangwa se umuzingo (tugenekereje mu Kinyarwanda) ni kimwe mu bikunze kwerekana umwihariko wa buri muhanzi cyane cyane ko bimufasha kwereka abakunzi be ibikorwa bye n’ubutumwa yifuza kubagezaho.
Muri iki gihe bisa naho gushyira alubumu ku mugaragaro ni kimwe mu birori bisigaye bishishikaza abahanzi aho bategura ibitaramo bikomeye ku buryo banifashisha bagenzi babo kugirango bashimishe abantu bitabiriye igitaramo.
Nubwo iki gikorwa gisigaye gihuruza abantu benshi muri iki gihe,ikirezi.rw yabakoreye ubushakashatsi kuri bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bo mu minsi yashize bagiye bashyira ku mugaragaro KASETE (niko bazitaga kuko CD tumenyereye muri iki gihe zari zitarajya ku mugaragaro).
Nubwo iki gikorwa gisigaye gihuruza abantu benshi muri iki gihe,ikirezi.rw yabakoreye ubushakashatsi kuri bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bo mu minsi yashize bagiye bashyira ku mugaragaro KASETE (niko bazitaga kuko CD tumenyereye muri iki gihe zari zitarajya ku mugaragaro).
Uru nirwo rutonde twabashije kubegeraniriza.
| Umuhanzi | Kasete yasohoye |
| Mboneye Eulade | Mumutashye |
| Mugabo Justin | Mutangana |
| Kagambage Alexandre | Umwamikazi |
| Masabo Juvénal | Ma Liberté. Yanashyize hanze Volume zitandukanye |
| Fashaho Phocas | Ishiraniro |
| Mavenge Sudi | Ku munini |
| Bizimungu Dieudonné | Iraje munini iraje |
| Uwimbabazi Agnes | Indirimbo za Bikiramaliya |
| Uwizeye Jean | Ku gasozi ka Rusororo |
| Gasasira Jean Félix Uyu ni [Soso Mado] wahoze muri Orchestre Impala | Ni kuki |
| Mutamuliza Annonciata | Kamaliza |
| Sekimonyo Matabaro | Umwana w'umunyarwanda |
| Gasirabo Selemani Yaririmbaga muri Galaxy Band | Agaseke |
| Bizimana Loti | Nsigaye nitwa Patoro |
| Niyomugabo Philemon | Zirikana |
| Mukarutesi Francine | Bikiramariya |
| Salto | Nta mwemezi mu mahanga |
| Muhirwa Jean Berchmas | Kimbagira |
Nyamara ariko hari abataragiye bamenyekanisha izi kasete zabo cyane cyane ko inyinshi zakundaga gushyirwa hanze mu byitwaga "Volume."
Mu gukomeza kwegeranya amakuru ku bahanzi bagiye bamenyekana mu bihe byashize no gusangira amakuru yagiye abavugwaho, imiryango irakinguye ku muntu wese ufite andi mazina ya alubumu z’abahanzi bagiye bamenyekana kugirango nazo abakunzi ba muzika yo hambere barusheho kuzimenya. Abenshi kugeza ubu bavuga zifite icyo zabasigiye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Sem comentários:
Enviar um comentário