skip to main |
skip to sidebar
UMUGORE N'IMIGANI
Umugore mwiza arubahwa, ariko utagira umutima ni urukozasoni.
Imigani 11:16
Umugore w'uburanga bwiza utagira umutima, ni nk'impeta y'izahabu ikwikirwa mu mazuru y'ingurube
Imigani 11:22
Umugore w'ingeso nziza abera umugabo ikamba,ariko uw'urukozasoni ni nk'ikimungu mu magufwa ye
Imigani 12:4
Umugore w'umutima yubaka urugo rwe; ariko umupfu arwisenyera hejuru
Imigani 14:1
Utwokurya dukakaye turimo amahoro, turuta urugo rwuzuye ibyo kurya,ariko rufite intonganya.
Imigani 17:1
Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, ariko umugore w'umutima umuhabwa n'Uwiteka.
Imigani 19:14
Kwibera ku gasozi kadatuwe,kuruta kubana n'umugore w'umwaga uhora mu ntonganya
Imigani 21:19
Kuba mu gakinga k'urusenge, biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu nziza
Imigani 21:9
Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita,
N'umugore w'ingare uvuga urudaca, birahwanye
Imigani 27:15
Related Posts by Categories
Sem comentários:
Enviar um comentário