Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

KURAMBAGIZA NO GUHUZA IBITSINA

Nubwo benshi bahuza ibitsina mu gihe cyo kurambagiza,kurambagiza si igihe cyo guhuza ibitsina.Ni igihe cyo kwigana imico, no kureba niba abantu bahuje kandi bashobora kuzabana. Guhuza igitsina mu gihe cyo kurambagiza ni ugusimbuka intera,ibi bituma abantu batabona umwanya uhagije wo kwiganaho bagahugira mu kwishimisha by'igihe gito.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina mu gihe cyo kurambagiza igira ingaruka mbi

-indwara ya Sida
-indwara zifatira mu myanya ndangabitsina
-byongera guhemukirana kw'abashakanye,no gutandukana
-cancer y'umwinjiriro wa nyababyeyi
-kwangirika kw'imiyoboro ya nyababyeyi(fallopian tube)bitera ubugumba ku bakobwa bari munsi y'imyaka 18

IBYO URUBYIRUKO RUVUGA KU MIBONANO MPUZABITSINA MU GIHE CYO KURAMBAGIZA

1.Ntawe utabikora

Ni ikinyoma: 20-40% y'abakobwa n'abahungu baba batarahuza ibitsina kugeza ku myaka 20.

2.Ntibibabaza

-Birababaza,
-bikwambura ubusugi utarashaka,
-wakwandura indwara nka Sida n'izindi ndwara z'ibitsina,
-igitsina nk'iki ni igitsina k'ikibano,gikorwa vuba,nta kwishimisha by'ukuri kurimo,
-bikwambura icyubahiro cyawe n'agaciro kawe.

Hari abakobwa bumva babaye nk'indayi, abahungu bakumva bameze nk'ibirara.

3.Ah!Ni akantu gato katagize icyo gatwaye

Nyamara umukobwa yasamiramo ugasanga mutangiye kurera umwana mutabyiteguye.Ari nka kera ho urwa Bayanga ntiwarusimbuka.

4.Niba Unkunda Uzampa


guhuza igitsina mbere yo kurushinga ntibyubaka urukundo, ahubwo bishobora no kurusenya.None se uyobewe ko agapfundikiye gatera amatsiko?Aho kugira ngo abantu bite kukubaka urukundo bahugira mu gitsina bigaherera aho.Urebye nabi umwe yabonerana undi akamubeshya ko amukunda nta n'igitekerezo afite.Urukundo rushobora kwerekanirwa muri byinshi usibye igitsina.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya