Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Inka ya Ruzirabwoba ( II )

Cyo turore iya Rutinywa,
Inyamibwa bidashamaje,
Ya Ruhungiramwengo :
Ni inzukuru ya mweru,
N' igihe cy' i Ruhama,

Yazanye uruhanga rusa
Bati "twiboneye inka y' inkungu,
Isa n' imvumvuri !"
Igumye kwivovota,
Yigira nyiri amasaka !

Ikagira umutima wayo,
Ukaba incuro y' umutemeri,
Rutibitsa abanyanyambo,
Zayarunduye ku masonga;
Nyamara data ibyo nta mwete,

Uko biri kose yitwa inkungu !
Ntiwaterera inyarubaze,
Naho waba ushiritse amanga,
Iyo igeze mu ijuri ry' umukenke,
N' inkomero y' umunyereri,

Baraziguruka ngo yazimiye.
Impinga igobora Ndamwibagiwe,
Ibwira izo irimo ziraberwa,
Iti "nimukuce impungire mu mpengeri,
Muze kurasana mudasaraye !"

Umwungeri akoma akamo,
Itamika mu ruge rwayo irarasa !
Nuko imutobagura urwara;
Imaze kubona imucumbagije,
Ijya aho yaganditse imisigati,

Ikuramo umwe irakongora :
Iwushyira mu itama iritonga,
Iti "n' ejobundi nishe umuntu !".

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya