Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

UMUGABO MU MURYANGO

UMUGABO MU MURYANGO
par Bangambiki

Umugabo ni imyugariro. Ni ingabo ikingira urugo. Umugabo ni umutwe w'urugo. Umugabo ni nyiri umutwe munini nta mijugujugu imurenga. Ibibazo byose bibaye mu rugo biza bimureba yewe nibatamureba bwite. Iyo umwana abaye ikirara izina rye rivugwamo, iyo umugore ananiranye izina rye rivugwamo, iyo ubukene buje, inzara iteye bamushyira mu majwi! Iyo bigenze arashimwa kabone n'ubwo umugisha waba ukomotse ku mugore cyangwa ku mwana. Umugabo ni imizi ivomera urugo. Iyo bimugendekeye neza urugo ruratoha, byamunanira rukuma. Umugabo yirirwa ashushanya uko urugo ruzaba rumeze ejo.Kubera guhangayika kw'abagabo bareba icyatunga urugo, ubushakashatsi bwasanze ku isi yose abagabo aribo basaza mbere y'abagore kandi kugeza ubu abapfakazi b'abagore ni benshi kuruta ab'abagabo

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya