Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Akarere ka Ngoma

Akarere ka Ngoma
Akarere ka Ngoma gaherereye mu ntara y’iburasirazuba. umurwa wako ni Kibungo gahuje imipaka n’akarere ka Rwamagana mu burengerazuba bwa bwa ruguru, na kayonza mu burasirazuba bwa ruguru, bugesera mu burengerazuba, kirehe mu burasirazuba hamwe na repubulika y’u Burundi mu majyepho. Aka karere kagizwe n’imirenge ya Gishanda, Jarama, Karembo, Kazo, Kibungo, Mugesera, Murama, Mutenderi, Remera, Rukira, Rukumberi, Rurenge, Sake na Zaza.

Ikirere cy’Akarere ka Ngoma kigira ubushyuhe bwa degere 20°C, ubwinshi bw’imvura ni hagati ya metero 1100. Ubuhehere buraringaniye. Ubutaka bukozwe n’umucanga, no munsi y’ubutaka hakozwe n’ishwagara nyinshi

Akarere ka Ngoma gafite amahoteri meza ashobora kwakira abantu batandukanye, harimo n’abacishirije, uwo ariwe wese ashobora kuba yabona igitanda n’ifunguro rya mu gitondo mu macumbi mato ari mu mugi wa kibungo. Ubu hari amahoteli 2 akomeye muri aka karere ayo ni Centre St Joseph na Hoteli Dereva

Ibimera mu karere ka Ngoma

Ibimera bisanzwe by’akarere ka Ngoma byiganjemo ubwatsi bugufi. Nicyo kimera kiganje muri Afurika y’iburasirazuba.

Inyamaswa mu karere ka Ngoma

Inyamaswa zo mu Karere ka Ngoma kagizwe n’inyoni z’ubwoko butandukanye, ibikururanda, n’ubundi bwoko bw’inzoka butandukanye. Igice kinini cy’izo nyamaswa kiri agace kadatuwe ko muri ako karere.

Hifashishijwe

www.ngoma.gov.rw

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya