NKUMBUYE I BWAMI = J’AI LA NOSTALGIE DE LA COUR ROYALE
Composé en 1881 après la victoire sur le Bunyabungo, ce poème « Impakanizi » présente l’histoire des différents règnes d’une façon raccourcie.
Nkumbuye i Bwami
Haba iteka ryiza,
Baterana b’inzira ya Kiravuga
Ajya gukura Ndagara mu ngoma.
005 Urugendo rwa Gaca-nzigo
N’imirindi ya Rukabuza,
Ajya kwirukana Kibanda.
Reka Abami basangire ingoma
Bazi n’icyo zamaze,
010 Abami bo ku Rusangwa-mvura
Kwa Kanyonga barazishorera.
Data weho warazuhiye ziraruhuka
Za Mpogo wahawe kwa Gahindiro,
Nari nje gusibira i Musozi.
015 Hambere nkumbura Musabwa
Musukiranya wagabira i Mamba,
Ko Rukomera-ntamba
Imihigo n’imigwiro.
Uhoreye n’Ababyeyi
020 Barashize ishavu,
I Gaseke hose zirakeye.
CYILIMA I RUGWE
na KIGELI I MUKOBANYA
Mugabo reka urasanire ingoma
Wagize nk’abandi Bami
Nkozurugendo yataha i Nziga
Ubwo agiye kwenda Nyankobe,
Arakama u Bweru
025 Ntibwacana umunani,
Yahavanye n’iyeze yabonye yo.
Gatwero azana uyu mushyunga dufite
Aragumiriza agenda rwiza,
Ubwo i Muyange
030 Guhenda Nyantsinga,
Ubuhatsi buje ashyira i Musimba.
Uwo ni umutavu i Rwanda
Yaramejeje za mbaga ziri aha,
Ni urugendo rwe
035 Azikora mwo Rukamata-miheto,
Ngo azakunde akindure Ngoga.
Yigize inkaka
Yari yasheze imbere ya Rwasimitana
Amuteye icumu atamugisha
040 Aramugutura na Mushi,
Yamurambitse mu Musandura.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
na YUHI II GAHIMA
Mugabo reka urasanire ingoma
Wagize nk’abandi bami
Yatsindisha umukamo ari i Nyaruhamo
Ruhame rwatsinze Abaziga,
Ari ku mugezi uzira inzige
045 Zije azisuka mu ngeri.
Mugabo, mwabonye ngo umugabo
Arashira ubwoba arasana,
Icyago cyateye ku Muganza
Ahashinga urutsiro rurahama.
050 Afukurira inka n’ingoma mu ngohe
Arasana yigaragura ku rugamba,
Uwo yahawe ingoma arabikwiye.
Umurasano ni wo watanyije Abayonga,
Yamushimye amacumu
055 Wa Mwami w’i Nyaruyege,
Mutora-bisiga yica Nzogoro,
Nzogera ya Kazina-nshuro
Inkuru irogera arabanesha.
Iza Mitende yazicyamuje uruhembe,
060 Arakoranya amashyo yose, aracanira mu mikuku.
NDAHIRO CYAMATARE
na RUGANZU II NDOLI
Mugabo reka urasanire ingoma
Wagize nk’abandi Bami
Ntubonye Muhebera
Umuhebyi w’amagara,
Umunsi yigura Kirunga
Ngo azabe ikimazi cy’igihugu,
065 Ikibi ntiyagitinya.
Uwo ni Cyuhira
Wazishakiraga ibibanza,
I Kibumbwa-nkero,
Atambira ingoma mu mpazi
070 Ababisha bamugasiye mu nzira.
Iz’amahura ziramwimana arabakira
Ubwo azanye inyonga za Buhura,
Arasukiye ku Mirambo y’ingoma za se,
Arambaza yica Nkongoro.
075 Atera ku Itambi
Abatsibura barakama,
Inzigo ntiva mu nda
Ugumye ucukure abahizi ba Nyirangabo.
MUTARA I SEMUGESHI
na KIGELI II NYAMUHESHERA
Mugabo reka urasanire ingoma
Wagize nk’abandi Bami
Nzogera yakurikira inka iri nzobe
080 Mu nturo za Kinyinya,
Ngo agere mu Cyerezo arabahonda.
Abagondo yabateye ay’indekwe
Ababuga baje ntihagenda n’umwe,
Ntanagiye agabiza u Butangana.
085 Umuheto we wakunze,
Ahanyanga ibyeshaza.
Ingabo ye yayikuye hejuru ya Buhoro
Amakoro yabo ayashyira i Mbaziro,
Ahitana iz’ i Ruyayu
090 Rubanguza-bahizi abaca Nyambisi,
Baje abagira abantu be.
MIBAMBWE II GISANURA,
YUHI III MAZIMPAKA,
CYILIMA II RUJUGIRA
Mugabo reka urasanire ingoma
Wagize nk’abandi Bami
Usa na wa Mwami wakubita umuhinza
Agiye kwiruka aramutega,
Ati: genda ngiye nkubwirije
095 Urutsiro rwo kukwica,
Uruteze mu Nyarigina.
Ava hasi Rufora
Yubaka mu Bitwa bya Runyinya,
Ngo azatege ibizava i Ngeri.
100 Mu Ijari barakangarana
Ngo yanyamaswa y’urweru barayirambitse.
Rugogo yokeje urugo i Nkanda
Ngo asusuruke Ruboneza.
Mabano yateye Bwijute
105 Induru iravuga kuri Mpeshi,
Abamba uwo Mwami
I Karama bayamirira mu ngoma.
Mugongo butarira barayogogana,
Nyirabiyoro yaje yidoda
110 Arafatwa mpiri,
Ruboneza abambika Nyamiringa.
Rukora yateye i Gikomora
Iyo ni ya Nkuba yasuzuguye Migondo.
Ngezubune yararenganye
115 Iyo aza i Kanazi,
Aba yarakeje agahakwa
Agahama mu nka.
Nyirijuru yishe Mihama
Agishora uruziga,
120 Arafata umugore
Wabenze umugabo i Nkiko,
Abambika ingoma akiri umutavu.
Ziravuga i Gaseke
I Nyarusange baramushima.
125 Muvumba yakukanye u Bwiriri
Riravuga kuri Mpembe,
Ngo Ntamwete arapfuye
Ngo ntiyatunze ingoma ya Fumba.
Agarura u Butama ko imbata
130 Arakoreshwa amakoro,
Abatunzi baba abashumba be.
Yagihaye inka n’ingoma
Utari icyangwe,
Wica umuhinza
135 Yari yaratoye ku gikumba.
Wambariye Murira atijyanye
Mvuza impundu ndatamba,
Ab’i Gatwaro baranshima.
Bahera ko bavuza impundu,
140 Zijya urugera,
I Gasagara kwose zirakira
Abami barasanira ingoma bose.
I Mukama-mpembyi bose ni abarwanyi
Na njye nkaba inyamibwa,
145 Yo kubavugira amacumu.
Ye Basangira ba Mabarabiri
Abo Mbabazi azagabira i Kibantango.
Ye Bagina bateraga icumu mu Kato
Bajya kwimura Karihejuru.
150 None rero ng’aho nshaje
Ntagira aho nubaka,
Iki gihe ntakiri nyiri inka izi
I Nyamiheti warahinaje,
Nakuvugira amacumu y’iyo watsinze,
155 Sinaryama iryo joro.
Ruhuka ujye i Rwanda
Utekere ingoma tujye gutura,
I Ngenzi yaseseye i Joma .
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- Bamenya-Nkumbuye i Bwami
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário