NYABIGUMA
BANTUMYE KUBAZA UMUHIGO = JE SUIS ENVOYE M’INFORMER
DE LA CHASSE
Ce poème de la catégorie “Impakanizi” est peut-être le plus important au point de vue historique de tous les poèmes des membres de la famille de Muguta. L’auteur était membre de l’armée Nyaruguru, commandée par le prince Muciye, frère de Rujugira, à l’« ’époque de la composition de ce poème ».
A ce moment là, des bruits furent répandus selon lesquels la Cour préparait une expédition vers le Nord ou vers l’Est. Pour éviter toute surprise, le prince envoie le poète pour avoir des nouvelles sûres. Au cours du chemin, Nyabiguma composa le poème contenant son message résumé dans l’intitulé : « A quand la chasse ? » Le destinataire comprend de quelle chasse il s’agit. Le poème contient deux informations précieuses. La première est la confirmation des frontières entre le Rwanda et le Gisaka de cette époque. La seconde est que notre roi Cyilima II Rujugira était chauve. Lisons maintenant ce document précieux à bien des égards.
Bantumye kubaza umuhigo,
Abahigi b’i Muhiga-nyana*
Kwa Nyiramuhindura na Muhebyi,
Ngo mbaze umuhigo wa Nyamuhinda,
005 Ngo uhiga amasha ukomanga amahanga,
Mahe ya Ndabahambije,
Tugahana impamba.
Iyo ahagurukiye impara,
Mpagurukiye-bose ya Nsamira ya Nyirarusaza,
010 I Nyarusange barasuherwa.
Iyo yerekeje i Nyamwaseka*
Aba ashekeje imana,
Ijya gutsinda Umugenge* e Nyiramagana*.
Ngaha bantumye kubaza ukwo ugaba,
015 Abagabe b’i Mabara-mato* kwa Matama,
Batajya gutongana
Ngo watindije ingabo.
Utangira amasasu
Usogomba* amasenga ya Rubaza*
020 Iribaye rikaba mu ndagano
Iyo ahagurutse ajya i Nyarugugu,
Rugenda rwa Ngondo ya Ntarwamo,
Ab’urwamo abagira inkungu.
Iyo nkuru ntiyabarenze,
025 Ubwo uciye inyuma ujya guca ibiraro,
Ntibaraza Mutanazi*.
Ngo ubabwire igituma uteza umutwe n’ibitugu,
Bitero bya Ntanagira ya Bitugu,
Igituma urwana kibazwa indwanyi.
030 Mu Ruhogo waharamvuye inkoni itavuka,
Nsoro ya Nta-kuvuka,
Ukabivuga kare.
Na we ni we, ni ya Nkuba
Yakukira inka zabo zose,
035 I Mugohe* wa Nyamahwa*
Amahari akamwubaha Nyamahamba.
Ahangwa no kwiruka maboko Mabara,
Ab’i Mabare* bakamuhambya i Mabaya*
Rero Manga-make, amambu yawe,
040 Ukorera icumu i Tanda,
Uhitana Itambi udatashye ku nzira.
Zinanira Abakoni izo utumye Rukoro,
Rukuge rwa Nkomati ya Munyura-nkiga,
Mu makamwa yazo ubarizwa mu Byina.
045 Uri uwe ga Nyabiraduka,
Ubwo ukubiranye iz’i Bukamya-mato
Ukajya mu Bwitanwa-maguru*
Ngo ubabwire imigendere yawe,
Migendo y’ubuhatsi
050 Ya Buhungiro bwa Giheza-nkiga,
Inkuru yawe isobye abasuzumyi.
Ko bakwumvaga waraye mu Rubumba,
I Rubayi* rw’iwa Rwumya* ho bikanze nde ?
Ko babonye ukoranyije ibikondo* n’ibishwama*
055 Bisheja bya Nshoreza ya Nyamashema
Ababisha ibambaye mu ndonyi*.
I Ndorwa wayigize nk’i Ndejuru,
Ndahiro ya Gahima
Ugahigukana abaja,
060 Aho ujogoye ba nde ?
Ni cyo gituma adakengwa kandi ntagishe,
Mugisha w’ishema
Wa Nshoreza-mbahe ya Nyiramuhanyi,
I Nyamuhandwe* barahanuza.
065 Umuca inyuma ukamera nk’umuciye mu ruhanga,
Ruhamo-rwo-mu-maso arasana ukundi
Ako ni akabiri kawe kombi
Ujya i Nyakabanda,
Kamariranya ka Nyemazi ya Kanyura-mvura
070 Ab’i Kava-bibero ukanzuranya gatatu.
We ntatungurwa, ntaterwe mu bitugu,
Mudahurwa wa Mpumuro,
Barahunga gusa.
RUGANZU I BWIMBA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Mabano, Mabega aguhaye impundu
075 Umwami warinda amabihe y’i Mabare*,
Ngo Nyamazi atajya iwa Manyama,
aho yasasiwe mu Nyamarumbo.
Yaterekwa Mirunga mu maboko,
Ngo ubwo bukotsi bw’iwa Bwenge*
Bwajya i Bweya.
080 Bwira-buke, Bwimba
Abwiriza umuhigo ari umuhizi,
Muhimuzi wa Mirasano
Ngo arasane ayinaze Nyiramwimbwa*.
Uwo Mwami watabaye adateganya,
085 Mudatara* wa Mwete
Ngo urakamwitirirwa.
CYILIMA I RUGWE
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Mukangana, aguhaye impundu Mukangana-kumenya
Wa Nyangeri* na Nyandashi
Wanyaga Nyangoyi* mu Nyangwe*,
090 Nyangohe ategura inzira y’i Rubona
Ngo azabone kubumbira na Rubanda i Rubaya*.
Rubango, Rubazwa-nzeru
Yazindukanye iyeze ava i Nyarusenge*,
Rusegeza rwa Nsoro ya Nyirarusaza
095 Uwo ntiyasongewe mu Musandura*.
Usa n’Umusindi mwasangiraga izina,
Aho imusozi no mukwitegereza yagutashya.
KIGELI I MUKOBANYA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Muhiguzi, aguhaye impundu Muhizi utagisha
Wa Nyirampingobyi* na Nyangume,
100 Nyiringabo mu Ntangoga*.
Nyangoga* agasha*
Yimana umwari* wa Muganwa na ya Ngoma*,
Ngayakoshyo* ya Mirishyo*.
Nkozingabo, Nkurimba*
105 Ya Nyirankobe* na Nkumburwa,
Inkuba izakana Mukanaga.
Uwo Mukama, Mukama-ruge*
Wa Rugo-i-mutwe*
Igituma mwuzura
110 Ngo urafangura nka we.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Mugambwa, aguhaye impundu Mugarishya,
Umwami waganza amapfa kabiri
Ari i Kabihe* n’i Kataburana*,
Kabunga ka Nyuhirira ya Kabuga*,
115 Urw’Amamuga* rwamamaye i Marenge*.
Mayirabiri yaje agonga mu maboko,
Avuga aho yavunjiye
Vunabwe e Kavura.
Mvuriyinka yamaze kwivuga
120 Ahamagara mu Ruvumvu*,
Yakuza no mu Ruva-ntege
No mu Ntara idahuga,
Ahumuriza abo kwa Muhororo*
Muhoza arahererekanya ngo cana.
125 Uwo Mwami waca ibyaro mo ibyaga*
Wa Byoko bya Mutambyi
Ngo: « gatabaruke ».
YUHI II GAHIMA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Marere, aguhaye impundu Mariba
Ya Muheza-bayonga* na Nyiramuhimbo*
130 Umwami uzahenda Muhugu* umwambazo .
Na we Mwuhizi asuka inkwano mu zindi,
Ngo agire ukwo yagira
Rugwe rwa Nyiramutamu*.
Mutamwa, Mutarumanza aragira Mutararikirwa*
135 Ari i Mutarakura*.
Nkozurwondo ya Nyirarwangu na Rwinkindi,
Nkuge acyubatse i Nyamaronko*.
Murabana wa Mazuba
Watuma Zuba i Nyamazingura
140 Rushya ikaza mu minyago.
NDAHIRO CYAMATARE
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Mabano, aguhaye impundu Mabega
Umwami wararanya inka ze nkana abona
I Mabare* ya Misego*,
Miseke agorwa na Misuhuko*,
145 Ati : isuri y’i Nyarwevu.
Yampungirira inka
I Mbogo ya Rwevu.
U Rwanda rwamvuga iki ?
Iyo ni yo mihayo
150 Mihigo arahiye Abami n’ababo,
Ba Mikako-mira na Nyamiko
Ati : mureke Gica-ngeri nyigurane Kiruba ,
Ejo amahindu y’i Maheshi* adahungira Mahe.
Mpereze Manga amarozi ya nyuma.
RUGANZU II NDOLI
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
155 Mugorozi, aguhaye impundu Mugandura
Umwami watuvura umugando*
Aturutse i Butagenda*
Kwa Ngendo-inyura* ya Gasi-gasa*
Gasogwe* atwomora i Nyagasenge*.
160 Imyunamo y’i Nyamyuga*
Arayiheza Myenda ya Baheshi*
Ngo aragishuka iwa Mitavu*.
Mwasanze iki ko yahise
Ajya kwanganira Gisâre*
165 Igisonzo i Nyamusuzugurwa*.
Butakiro, Buta-budakandwa
Yaturutse kwa Mikangara*,
Anyaga iza Mikengero*
Mu Mukunguri wa Nyamageme*,
170 Magabe arisubiriza kwa Masiza.
MUTARA I SEMUGESHI
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Muhirwa, aguhaye impundu Muhimuzi
Umwami wahimura injyishywa,
Y’impamba ya Rwimbaba*
Rubuga ayibye inyuma ya Rwambarira-ngoma*.
175 Nyarusenge wasimbura gisuzumika*,
Ubwo inyazwe mu Nkara nta nkongi,
Ni ho bakura inzigo magaga*
Na bene Magogo.
Mugabo utaganzwa
180 Wa Nyamagambo* na Nyamatwari,
Ari mu rw’Impeta, Mpese mu ngoma
Urya Mugabe, Mugaba-ngabo wa Mutagera,
Mugabo nigenera murangana duku.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Ntegure, Ntanuka aguhaye impundu
185 Nyiri inturo ebyiri,
Ari i Mudatana* n’i Mutarogwa*
Muroba utarindwa
Wa Nyamurego na Munoga,
Ari i Munoga-bare* iminyago ikishya.
190 Uyu munyafu ni uwa Munyanyasa-mpfuke,
Uwa Ntakuvuka wavuzwe
Ni uwa Nyamurwana wa Rutamu.
Ateye umunyika gatatu ari i Nyamataba*
Muhanudatana wa Mutamura-de wa Mutayega,
195 Anyaga inka i Kinyankwi*
Kigeli cya Nsoro.
Uyu Mwami ni uwa Basindi udasubira,
Mudasobwa wa Ntampaka
Ngo urakishyuka nka we.
MIBAMBWE II GISANURA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
200 Mugera-kurya, aguhaye impundu Mugera-ntangaro
Wa Nteye-umugoyi wa Nta-manyama
Nyiri inturo i Nkara* ya Rwengera-nyoni*.
Urwenge ava kurwiyaha mu ntsike
Agatsinda i Nduga yose,
205 Na Nkozakantu ya Muyege.
Munyaga-mpezi, Mpabuka yanyaze Mpinga
Mu Mbuga-ngari za Gakoma
Mukobanya yagabye Mukoresha-horo*.
Urya Muhizi, Muhoza,
210 Mwahiranye kera
Muhozi wa Bahabwa-nduba
Ngo ukwiye Ndahiro.
YUHI III MAZIMPAKA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Mudashishwa, aguhaye impundu Mushoza-nkora
Wa Nkomye-inzige na Nzerw-ibona
215 Uwabonye byombi mukujya i Byigirwa-ruguru*
Byinzarwe amaze kubaka i Runyinya,
Umubisha w’i Runyanguru amugwa mu ngabo,
N’iyi ngabo utekanye
Ni iye, Ngabo-itavuka,
220 Yavunnye urwamo rwa Mugara*.
Nta mugambi utagiriye abanyu,
Mudasobwa wa Sango
Ngo : urakisazira.
CYILIMA II RUJUGIRA
Sugu none wasumbye amahanga
Baguhaye impundu abahungu bene inka izi
Uransobanurire, maze iminsi imusozi
225 Nsigana n’intege zanjye,
Ntaho y’Abahe e ya Rubazi,
Mbura inze na hose,
Mbariza mu nzira.
Ngo uhiga Masaka
230 Ukubye n’u Rwesero rwa Nyamavu*,
Wavunya umuhigo
Mpiri zikaza kumurikwa.
Ngukwo ukwo nabariye ba so,
Abami b’i Murwanya-nzara* wa Nyamwomba*
235 Mara amagambo.
Ngo uhigira u Buganza
Usize wubitse u Buyenzi,
Nyamitana ya Tango
Uteze imihindukano.
240 Ngukwo ukwo nayibakuriye umurya,
Abacu bari kurya
Ba Muryana na Murya-ntama.
Nta Mwami uzamwemera
Mwami w’ishema wa Nta-shôzi
245 Nshemeza intambara.
Nkindi, urantegêre
Ndi indi nk’irya
Y’Imfizi ya Nyamaso .
Mukajya i Mwaseka*.
250 Nta murase naharose ku mutima,
Mutara ajya i Mutamenwa
Na Mutimbo wa Mariba.
Ni jye waragurira Nzogera
Inzira y’i Rwinzoka
255 Muzigirwa yibukije Muzindutsi.
Naho amazimwe y’abatabizi agasobwa
Ngo Sango ya Rusaza asibye kuza ino.
Naho ari jye wamurariye ku rwahi,
Rwahashya-nzige rwa Nziga ya Rushorera,
260 Ndota imihana i Shenga.
Ndi inshuti ya Birende
Nabarira Birende
I Nyabiraduka* twajyana.
Bagenzi banjye nababwiye
265 Ko Ruyenzi azahigira i Nyarwondo*,
Rwondora rwa Ngondo ya Rwinkindi,
Nkuge ahigiye i Nkuzuzu.
Inkara* niziba zakuwe mu nka,
N’intiti yavuze Tanda urayitegere.
270 N’urya ni undi mutego
Utuma udakiranya, wa Nyamukamwa,
Wasize werejwe Nyamukangura.
Nukikira u Bunyamaswa*
N’uruzi rwa Gahisi*
275 I Mutoroha* uzahuhira.
Harya ni hafi y’imbuga usigaranye,
Musigirwa–nzoza wa Nzigira,
Muhire wa Munyura-nkiga,
Uzaba ukuriye i Nyamukirana.
280 Mukiga* nimara kwiraba
Muhima wa Sangabo,
Ingoma uzima umuganaho.
N’irya ni inzeru y’inzozi
Nzikundiye Nsoro
285 Ya Nsamira ya Gisare,
Ku musego ndota kujya i Gasabo.
Nutubaka Nyakabundo, Kabunga,
N’ibanga rya Kabangama*,
Ingoma iranyake imbare.
290 Ni jye waraguriye Rukoro*
Nti : uzahigira mu Rukaryi
Rukanya-mihana rwa Mihindo ya Ruhamo,
Ruhogo* ahubatse na Ruhinda-vubiro*.
Mvuriyinka, nuramuka watashye i Gituza,
295 Amashyo ya Samutaga* uzayatahana.
Ngizo inka murikira Yuhi iteka,
Yuhi y’ababo ya Runyagirwa i Nyaruteja.
Ntubonye se Samatwari
Ngo araduterekera imfizi itatunyagiza
300 Inyaze Rwamburira-tamu*
Narahiye Kirongoro na Kireka-rwamo*
Ko warwanye i Nyabuguru*.
Nti: ni Kigeli, abamuzi,
Bavuze ko asa na Myubako,
305 Akaba Myambi-misa.
Narahiye inshuti zacu
Z’i Mari ya Karatse
Na wa Muha wa Kagenzi,
Nti : Rugenda ntiyagize umwemera mu Bami,
310 Abadahatswe barimuka
Ahaka abantu atyo.
Ngukwo ukwo nakuyaze iwanyu.
Nabonye utampeza mukujya i Mpunda*,
Mputiraho kukubwira ayo wakoze,
315 Nkuba ya Nka-zigenze,
Ngira ngo nagomye.
Ingongo* ntigirwa umwambari
Uyu Mwami wa Gahima
Nahize jye azampeza.
320 Ariko yampeza nkamurota ku mutima
Mudatara wa Tambira,
Nti : “Yatashye i Nyamirishyo.”
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- Nyabiguma-BANTUMYE KUBAZA UMUHIGO
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário