Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ikeshamvugo n'Amata

Ku bijyanye n’amata

Ntibavuga - Bavuga: Igicuma bashyiramo amata :Icyansi Ibyo bakoresha mu mata byose :Ibyansi Aho batereka amata :Uruhimbi

Kuyasuka mu gisabo :Kuyabuganiza

Kuyavanamo amavuta : Gusobanura

Kubika icyansi, igisabo :Kukiranga

Kurangiza koza icyansi :Guhumuza

Kurangiza gukama :Guhumuza

Kumena amata ubishatse :Kuyabikira

Kumena amata utabishatse :Kuyabogora

Kumena Igisabo :Kukibyarira

Kumara amata mu kintu :Kuyagwizamo

Kurekeraho gukamwa :Guteka

Uduta : Amata

Amata y’inka ikibyara :Umuhondo

Amata y’inka yenda guteka :Amagonera/Amanga/Amasunga

Amata y’inka Ihaka :Amasitu

Amata inyana yanze konka :Amakaba

Ayaraye ataravura : Umubanji

Amata bavanze n’amazi : Umwerera

Amata yiriwe :Amirire

Amaze kuvura :Ikivuguto

Amata y’abashumba : Imyezo

Agati bavurugisha amata :Umutozo

Gutunganya amata y’ikivuguto :Kuyavuruga

Umuheha banywesha amata :Umuceri

Ibyo banywesha amata :Imikerenke,injome,imimuna

Ibi byose biri mu mvugo ikoreshwa ku mata bigendana n’imvugo ya ngombwa ikoreshwa iyo baguhaye amata cyangwa se bakaguha icyansi barimo gukamiramo nibwo ugira uti « Zingana nyirazo »

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya