Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Elina nkunda-Orchestre Super Allouette

Elina nkunda

Indirimbo ya

Orchestre Super Allouette

Elina nkunda wa munsi duhura

Nahise ngukunda

Kubera amagambo meza wambwiye

Yanyuze umutima

Nageze iwacu nimugoroba

Inyana zitaha,

Nkomeza kukwibuka

Ndara ntasinziriye

Kubera wowe Elina nkunda

Ni na yo mpamvu itumye nza kugusura

Ngo tumenyane neza

Kandi twiganirire

Elina nkunda ntazibagirwa } x2

Elina nkunda wantwaye Roho

Aho mba ndihose ni wowe ntekereza

Cyo ngwino shenge umare agahinda

Jyewe icyo nifuza

Ni ukubana na we

Elina tubanye

Uli mwiza cyane Elina nkunda

Wandutiye abandi Elina nkunda

Wantwaye roho Elina nkunda

Ni wowe nahisemo Elina nkunda

Nzagukunda itekae Elina nkunda } x2

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya