Gode Twikundira
Indirimbo ya Nkurunziza François
Hariya aho nkoza imitwe y'intoki
Mu kigo kinini kizitiriye
Mu byuma bihagaze nk'umunara
Nari ngiye gusura umunywanyi
Ubwo inyana zari zisubiye iswa
Ku musozi mwiza w'ndinganire
Mbona mpingutse aheza ntarabona
Umwana nahasanze yaranyuze
Si muremure umwe wo kuvunika
Umubiri ni nk'umwe w'abashishe
Umubyima ni nk'umwe nikundira
Uwo mwana yanguye ku mutima
Ko nifuza kuzaza kurora
Ubu nkaba nyiraye ku kababa
Urabyumva ute yewe mugenzi
Unshubije iki mwana nikundiye
Aho nicaye Gode ndakwibuka
Nkakubona wicaye imbere y'inzu
Nagutumaho intumwa ntikubone
Uracyakoma Gode twikundira
Umva mwana nakunze nkikubona
Akabyino ngutuye unyikiriza
Ejo nzaza tukige tukabyine
Dufatane urunana nk'abangana
Shakisha kuri ino site
pa
Indirimbo-Gode Twikundira-Nkurunziza François
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário