Irena nakunze
Indirimbo ya Gasasira Jean Felix
Iyo nibutse umunsi njya, gusura urukundo rwanjye Irena
Nagendanaga ibyishimo byinshi cyane bagenzi banjye
Ngezeyo nsanga yicaranye n'undi musore ntazi
Mbakubise amaso umutima ujya mu mutwe
Ariko ngerageza kubyihanganira
Maze kubasuhuza tulicara turaganira
Ndagumya ndabasetsa ariko bakandeba nabi
Wa musore abonye mpatinze arasezera
Aho agendeye mbaza Irena, ansubiza ati:
"erega ntugire ubwoba ni musaza wanjye uba i Kigali"
Aliko abivuga atwenga biransetsa.
Irena nakunze kuva kera
Wampoye iki nshuti oooo mama
Narakuririye ndaguhendahenda
None nshuti urampemukiye
Ngaho Irena tutaza kubana nabi
Ahubwo nshuti ngiye gushaka ahandi
Shakisha kuri ino site
pa
Indirimbo-Irena nakunze-Gasasira Jean Felix
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário