Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Ku gasozi ka Rusororo-Orchestre SORA

Ku gasozi Keza ka Rusororo

Orchestre SORA


Ku gasozi keza ka Rusororo

Nahabonye ibintu byiza cyane

Ariko ntacyanshimishije

Nk'umwana nahabonye

Navuye i Kigali nitemberera

Nyura i Kanombe hamwe na Bwera

Ngera ku gasozi keza cyane

Kitwa Rusororo

Uwo mwana nabonye i Rusororo

Ni umwana mwiza w'ubwiza buringaniye

Indoro ye n'inseko ye nziza cyane

Igirwa na bacye kuri iyi si

Mwana mwiza nshuti yanjye nakunze

Komeza urukundo n'imico myiza

Na njye igihe cyose nzaba ndi kuri iyi si

Nta kizambuza kugukunda

Ku gasozi keza ka Rusororo

Nahabonye ibintu byiza cyane

Ariko ntacyanshimishije

Nk'umwana nahabonye

Nk'umwana nahabonye x3

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya