Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Uko nagiye i Bugande-NKURUNZIZA François

Uko nagiye i Bugande
Indirimbo ya NKURUNZIZA François




Bambaliye bambeshya

Ngo ugiye i Bugande

Aba ataye ubutindi

Ndararuka njya i bugande



Bajyaga bambwira ngo abavayo

Bazana ivalisa n'isafuliya

N'agatara gacanye ku manywa ya rukamba

Ndaruruka njya i Bugande



Mbeshya abantu b'iwacu ko njya i Kigali

Bantumayo ibintu bampa n'amafaranga ndayambukana

Nguko uko nagiye i Bugande



Masaka mbarara ngenda ndaraguzwa

Ndinda ngera mu mujyi Kampala na Mirembe

Nguko uno kagiye i Bugande



Mpura n'umugore nti: "agandi nyabbo"

Nawe ati: "ni amarungi ssebbo"

Ndamukulikira kuko nali nizeye ko ampa akazi

Tugeze imuhira ampa agatebe ati: "tura wansi"

Nti: "kare nyabbo"

Mu gitondo ntangira akazi k'ububoyi



Hashize imyaka ibili ndagaruka

Nza mbeshya ngo nambuliwe mbarara

Ibyo ni iki se yemwe bagenzi?



Ngo nagiye gushaka ubukungu

Umukobwa nasabaga ararongorwa

Ibyanjye bimarwa n'umukeno

Ibyo byose byabaye impitagihe



Nguko uko nagiye i Bugande

Nguko uko navuye i Bugande

Hehe no gusubira i Bugande

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya