Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Uwo mwana yagiye he-Orchestre les Fellows

Uwo mwana yagiye he?

indirimbo ya Orchestre les Fellows

Umunsi, uwo munsi, uwo munsi mwiza;

Sinzawibagirwa na rimwe.

Twahuye n’uwo mwana, sinari muzi ntiyari anzi,

Turaramukanya maze numva aranyuze.

Anganiriza neza yitonze, ubwo bwiza bwe ntiyabureba.

Yabona ko umuntu ari nk’undi

Mubajije akazina ke maze arambwira

Ati umukobwa, Ntiyivuga mu zina.

Ngize ntya arandeba, maze aransekera ,

Mbura aho nkwirwa kubera ibyishimo.

Reka, reka uwo mwana nahuye na we ,

Kugeza na n’ubu sindamubona x2

Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona

Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona

Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona

Reka, reka uwo mwana nahuye na we;

Kugeza na n’ubu sindamubona. X2

Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubana x5

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya