Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Intara y'Umujyi wa Kigali

intara y'umugi wa Kigali
Umujyi wa Kigali uri mu Rwanda hagati kandi si umurwa mukuru gusa, ahubwo ni ihuriro ry’imirimo y’ubucuruzi itandukanye ndetse n’aho ibintu byinshi byinjirira.

Umujyi wa Kigali wahanzwe mu mwaka w’1907 nk’ihuriro ry’abakoloni n’ibindi bihugu none ubu umaze imyaka 100. Ubu Kigali ibaye ubukombe nk’umurwa mukuru w’u Rwanda kandi yageze kuri byinshi bishimishije. Si umujyi watsinze ibigeragezo byinshi gusa ahubwo waharaniye no kuguma kubaho kandi wabaye umujyi wa mbere mu bunini ndetse n’umutima w’ubukungu bw’u Rwanda burimo butera imbere n’ishema rya buri Munyarwanda.

Nk’umwe mu mirwa mikuru yo muri Afurika ifite umutekano kandi yuje urugwiro, Umujyi wa Kigali ufite umwihariko wo kugira ikirere cyiza kandi kuwugeramo ni urugendo rw’amasaha atatu mu modoka uvuye ku byiza nyaburanga. Umurwa mukuru w’u Rwanda ni isoko y’ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi kandi ni intangiriro yo gutembera muri iki gihugu cy’ibitangaza. Umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarusenge. Ubu utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni. Kigali ni umujyi ugizwe na 70 % by’icyaro kandi abaturage bayo benshi ni abakiri bato - urubyiruko rugize 60% - n’aho abagore barenga gato 50%.

Icyerekezo ya Kigali: Icyerecyezo cyacu ni ukugira Kigali umujyi utekanye, usukuye kandi ushobora guhangana n’indi mijyi, umujyi ugezweho utanga ubushobozi buhagije bugana ku iterambere rirambye ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange. Ikituranga ni ‘Ugutanga Serivisi inoze’.

IkigamijweUbuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzagera ku ntego z’icyerecyezo muri ubu buryo: Kigali iba umujyi ugezweho utanga ibintu by’agahebuzo -, Wakira neza n’urugwiro abaturage bawo n’abashyitsi -, Umusemburo wo kwiyongera k’ubukungu bw’igihugu -, Uharanira isura nziza y’igihugu kandi wongera ubufatanye n’ibihugu byo mu karere n’isi yose.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali 1.Inama y’Umujyi wa Kigali, 2.Komite Nshingwabikorwa y’Umujyi wa Kigali, 3.Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali, 4.Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umujyi wa Kigali.

Inshingano z’Umujyi wa Kigali Guhuza ibikorwa bya gahunda ngenderwaho Guhuza ibikorwa by’amajyambere by’Akarere Gukurikirana ishyirwamubikorwa rya gahunda ya Leta mu Turere Guharanira umutekano w’abantu n’ibyabo Gutanga serivisi zitangirwa ku nzego z’ubuyobozi mu Mujyi wa Kigali

Kigali yakira buri wese kandi ishishikajwe no gukorana n’abaturage b’ingeri zose. Duha agaciro umusanzu n’uruhare rw’abikorera ku giti cyabo mu iterambere. Dufatanya kandi tutivuye inyuma n’inzego zitari iza Leta kandi tuzi neza ko uruhare rwazo mu guhindura umuryango nyarwanda ari ingirakamaro.


Source:http://www.kigalicity.gov.rw/

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya