INZU IBAYE IMWE MU ISI YOSE
Nimuhaguruke mbahe gakondo
Uwiteka niko ababwira
Nimuhagurutse igihugu cyose
Mubyamamaze bigere hose
Nimubarembuze badusange.
Iyo nzu ni uru Rwanda rwacu
Kuko ari rwo torero ry`Imana
Ni rwo rusengero rushya mwumva
Uwiteka ati:” Nimukomere
Erega nanjye ndi kumwe namwe
Iyo nzu nzayitaka ubwiza
Umucyo wanjye uzayivira
Ubutunzi bwose nzabuyishyiramo
Amahoro azaba mu nzu yanjye.”
N`ubwo ureba ubu ntayariho
Ni ukugira ngo ibyo bisohore
Ababi n`ibibi byose biveho
Kuko inzu yanjye niyubakiye
Imizi yayo ihamye ku rutare.
Izubakishwa zahabu nziza
Umwanda wose nzawutwika
Hasigare abumvira iri jwi ryanjye
Nibo bazahatura nk`ibiti
Ntawe ubavuga ntawe ubica
Ntawe ubashuka ntawe ubayobya
Bayoborwa n`abatambyi bera
Abo Nyagasani yatoranyije.
Inzira izaba imwe nyabagendwa
N`abaswa ntabwo bazayiyoba
Kuko itabaza ribamurikira
Rizabamurikira no ku mutima
Iyo nzu izaba nziza mu isi
Izaba ibendera ry`amahanga.
Uwiteka agakomeza avuga
Ngo abantu banjye nzahatuza
Bazambera umunezero
Nanjye nzahoza ijwi ry`abarira
N`ababoroga bicecekere
Kuko nta mugome uzabanyuramo
Umwanzi ntabwo azahatura.
Umuririmbyi T.Sankara
Shakisha kuri ino site
pa
INZU IBAYE IMWE MU ISI YOSE, T.Sankara
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário