
Akarere ka Rutsiro, ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda; kari ku birometero mirongo itatu na bine (34 km) uvuye ku biro by’Intara, n’ibirometero ijana na mirongo itanu (150 km) uvuye mu murwa mukuru w’Igihugu Kigali.
Akarere ka Rutsiro gaherereye mu Majyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba, Iburasirazuba bwako hari Akarere ka Ngororero na Karongi , Iburengerazuba hari Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Majyaruguru hari Akarere ka Ngororero na Rubavu naho mu Majyepfo hakaba Akarere ka Karongi.
Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bine na magana atatu na mirongo itandatu (264360) ku buso bwa 1157,3 km²; ni ukuvuga ubucucike bw’abaturage 228 kuri km² imwe. Muri bo urubyiruko rwonyine ruri munsi y’imyaka makumyabiri n’itanu rukaba rubarirwa muri 70% by’abatuye ako Karere. Kugira ngo buri muturage abone aho gutura, Akarere kafashe icyemezo cyo kubahiriza uburyo bushya bw’imikoreshereze y’ubutaka hashingiwe kuri politiki yo gutura mu midugudu, Iyi politiki ishingiye ku kibazo cy’ubutaka buto, koroshya uburyo bwo kugeza ku baturage ibya ngombwa mu buzima nk’amazi, amavuriro, amashuri, uburyo bw’itumanaho, kwirindira umutekano ubwabo n’ibindi.
Imirenge Igize Akarere ka Rutsiro
1. Umurenge wa Boneza
2. Umurenge wa Gihango
3. Umurenge wa Kigeyo
4. Umurenge wa Kivumu
5. Umurenge wa Manihira
6. Umurenge wa Mukura
7. Umurenge wa Murunda
8. Umurenge wa Musasa
9. Umurenge wa Mushonyi
10. Umurenge wa Mushubati
11. Umurenge wa Nyabirasi
12. Umurenge wa Ruhango
13. Umurenge wa Rusebeya
Source
* rutsiro.gov.rw
Shakisha kuri ino site
pa
Rwanda-Akarere ka Rutsiro
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário