Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Rwanda rwacu

Rwanda rwacu, Rwanda gihugu cyambyaye,
Ndakuratana ishyaka n'ubutwali.
Iyo nibutse ibigwi wagize kugeza ubu,
nshimira Abanyarwanda bacyu bazanye Repubulika idahinyuka.
Bavandimwe b'uru Rwanda rwacu twese nimuhaguruke,
Turubumbatire mu mahoro, mukuli, mu bwigenge no mu bwumvikane.

Impundu ni zivuge mu Rwanda hose,
Republika yakuye ubuhake,
Ubukolonize bwagiye nk'ifuni iheze.
Shinga umuzi Demokarasi
Waduhaye kwitorera abategetsi.
Banyarwanda: abakuru
Namwe abato mwizihiye u Rwanda,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Bavukarwanda mwese muvuze impundu,
Demokarasi yarwo iraganje.
Twayiharaniye rwose twese uko tungana.
Gatutsi, Gatwa na gahutu Namwe banyarwanda bandi mwabyiyemeje,
Indepandansi twatsindiye
Twese hamwe tuyishyikire,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Nimuze dusingize Ibendera ryacu.
Arakabaho na Prezida wacu.
Barakabaho abaturage b'iki Gihugu.
Intego yacu Banyarwanda
Twishyime kandi twizane mu Rwanda rwacu.
Twese hamwe, twunge ubumwe
Nta mususu dutere imbere ko,
Turubumbatire mu mahoro, mu kuli,
Mu bwigenge no mu bwumvikane.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya