Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Abahanzi Nyarwanda: Umuhanzi Serges Mugabo aka Sajou

Umuhanzi Serges Mugabo aka Sajou

Umuhanzi Sajou amazina ye asanzwe yitwa Serges Mugabo. Ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Hip-Hop.

yatangiye ubuhanzi bwe ari umukinnyi w’amakinamico aho yakinaga mu ikinamico Urunana ica kuri Radio mpuzamahanga BBC, akaba akinamo yitwa Nizeyimana. Sajou kandi yamenyekanye cyane mu ikinamico ’Musekeweya’.

Imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye ni izitwa “Overground” yaririmbanye na Puff-G, “Soldier”. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo iyo yaririmbanye na Mani Martin yise “Buzacya”. yanakoranye indirimbo n’umuhanzi Knowless bise “Mbera inshuti isanzwe”.

Sajou kandi afitanye indirimbo n’umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ari we Kamichi, iyo ndirimbo ikaba yitwa “Tubyine” ari nayo nshyashya ye.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya