Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

ABANA BARYAMA AMASAHA MAKE NGO BABA ABASWA MU ISHURI

Abashakashatsi bagaragaje ko abana baryama amasaha atari hejuru y’umunani ngo bibagiraho ingaruka mbi mu munsi wose.

Nk’uko abantu benshi bavuga ko kuryama ari ingenzi, ngo ni byiza ko n’abana bitabwaho mu miryamire yabo kugira ngo bibafashe kwirirwa neza nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku bana 142 bo mu mashuri abanza.

Nk’uko aba bashakashatsi bo mu gihugu cya Espagne babitangaza, ngo aba bana bakunze kugira ikibazo cyo kudasobanukirwa n’imibare mu ishuri ndetse ngo n’imyandikire yabo ndetse n’imyumvire yabo mu ishuri iba iri hasi.

Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko uku kudasinzira umwanya munini ku bana b’imyaka itandatu n’irindwi bishobora kuba biterwa no kumara umwanya munini bareba television cyangwa se bari imbere ya mudasobwa.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya