Ibanga ryo kuba mwiza ni uko ubanza ubwawe ukabyibwira mbere y’uko n’undi aba yabivuga. Nyarama hari igihe bigora kubyiyumvamo mu gihe ntawe urabikubwira. Hano hari ibanga ryo kumva ko uri mwiza.
IBYAKORWA
Niba ukunda umusatsi wawe, ujye umenya kuwusokoza neza kandi uzirikane ko uri mu bikugira mwiza. Niba uzi kuvuga mu ijwi ryiza, ujye urikoresha nta bwoba. Niba uzi Icyongereza, jya ukivuga ushize amanga. Ibyiza wikekaho byose bikoreshe kenshi bishoboka.
Jya ufata akanya wirebe witonze maze urebe uko abandi bameze. Nta n’umwe musa. Kabone n’impanga yawe ntabwo muri kimwe kuko imico yawe n’aho wanyuze atari kimwe. Ukuba uri wowe wenyine ntaw’undi musa ni byo bigize ibiranga ubwiza. Vuga cyane uti “Umwihariko ni mwiza!”
Ubwiza bw’ibanze ni ubuzima bwiza. Kandi ubuzima bwiza ushobora kubuharanira. Kora siporo, urye ibiryo bitagira ingaruka ku mubiri, uhorane akanyamuneza wirinda ibyakwangiza ubuzima bwawe bwo mu mutwe. Wirinde kandi ibyakwangiza bwa bwiza usanganywe nk’amavuta yangiza uruhu n’ibindi byangiza nkayo.
Buri munsi uko uko ubyutse ujye wireba uvuge uti “ndi mwiza!” Uretse kuba bizatuma utangirana umunsi wawe akanyamuneza, bizatuma nawe wigirira ikizere kubijyanye n’ubwiza bwawe ndetse n’uwo uriwe. Ibi ntibyumvikane nko kwirata kuko ntawe uzaba uri guhohotera.
Ujye uzirikana igihe wakoze neza. Ushobora kwishimira ibyo wagezeho bikarangirira aho cyangwa se ukaba wajya kwigurira akintu. Sibivuze ko ugomba kugenda wenyine ahubwo wanajyana n’inshuti zawe iyo zibonetse.
Kumva ko uri mwiza ntibizatume ugira ibitekerezo bitari byiza byo kumva ko uri hejuru y’abandi. Kuko wowe wabigezeho, ujye ufasha n’abandi kumva ko ari beza. Kuko ubwiza ni ibyiyumviro kandi bugaterwa n’ijisho ribureba. Bityo bizatuma wumva unezerewe kuko uzajya uzirikana ko ubwiza buri hose, ko kandi iyi si twahawe yuzuye ubwiza butandukanye.
Niba wumva ko uri mwiza, ni ngombwa ko n’ibigukikije biba bifite ubwiza. Taka icyumba cyawe bitewe n’ubushobozi bwawe ugeze ku kigero cy’ubwiza wifuza. Reka kandi n’abandi babone kuri ubwo bwiza uganjemo.
Niba ubaho wumva ko uri mwiza, kora kuburyo ubuzima bwawe nabwo buba bwiza. Tekereza ku byiza, wirinde guhangayika, maze uryoherwe n’ubuzima bwawe uko ubyifuza. Ntutume hari ukubuza kwishima kuko ntawe musangiye ubwiza bwawe, ntawe mugabana ubuzima bwawe.
IBANGA
ICYITONDERWA
Shakisha kuri ino site
pa
Ibanga Ryo Kuba Mwiza
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário