Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Iyo Wambaye Ukurikije Uko Ungana Uraberwa

Nk’uko abantu badateye kimwe ni nako n’imyenda itababera kimwe. Imyenda ibera abantu babyibushye si yo ibera abananutse, ibera abantu barebare si yo ibera abagufi.

1. IMYENDA IBERA ABAGORE/ABAKOBWA BANINI CYANE

Niba uri umugore/umukobwa munini cyane,

  1. Ujye ukunda kwambara imyenda ikwegereye, ya yindi bita “Iri kuri taille”, wirinde ikurekuye cyane kuko ituma ubunini bwawe burushaho kugaragara. Ariko nimvuga ikwegereye simvuze igufata cyane, kuko nayo ituma urushaho kugaragaza ubunini bwawe.
  2. Hitamo amapantalon manini niba ufite amatako manini.
  3. Ambara amajipo ya trapeze wirinde ya yandi bita amaplise (Jupes plissėes)
  4. Ambara tops zifite ijosi rya V, wirinde izifite ijosi ry’ikizeru kuko tukongerera ubunini. Niba udafite mu nda hanini izo tops zibe zikwegereye ahagana ku nda, niba ari hanini zibe zirekuye.
  5. Hitamo iveste ikwegereye, itari ndende, igera mu mayunguyungu.
  6. Ambara ikanzu igaragaza ijosi neza, umwenda ugatangirira aho amabere atangirira (Robes décolletées), ikwegere hejuru ariko yagera hasi igataraka cyangwa ikarekura.
  7. Irinde kwambara veste (ikoti) urifunze, ahubwo urifungure (Ufungure ibipesu).
    Ambara amashati maremare akwegereye ho gato, cyangwa afite umukandara ; wirinde akurekuye cyane kuko agaragaza ubunini cyane.
  8. Ambara amajakete.
  9. Niba uri munini cyane hasi ariko hejuru uri muto, niwambara iveste uzahitemo irifite ama-epolete (vestes à épaulettes)
  10. Byaba byiza kandi witwaje isakoshi nini, ukirinda intoya.

2. IMYENDA IBERA ABAGORE (CYANGWA ABAKOBWA) BANANUTSE

Niba uri umugore (cyangwa umukobwa) unanutse :

  1. Ambara amavestes akwegereye cyane, bikaba byiza cyane ufunze ibipesu.
  2. Ambara tops ngufi kandi wirinde tops zifite ijosi rya V kuko zituma urushaho kugaragara nk’aho unanutse cyane.
  3. Ambara amapantalon yegereye taille, cyane cyane ukunde kwambara amapantalon y’amacupa kuko yakubera cyane.
  4. Ambara veste zifite epaulettes,
  5. Ambara imipira miremire ifite ceinture,
  6. Hitamo amakanzu yegereye taille.
  7. Ambara amajipo yegereye taille
  8. Irinde kwambara amajipo ya trapeze ndetse n’amajakete.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya