Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Kurya beterave bifasha abafite ibibazo byo kubura amaraso

beterave

Abarwayi baremba bakabura amaraso bongerwa ayatanzwe n’abandi bantu, abandi bagahabwa beterave ibongerera amaraso kuko byagaragaye ko iri mu byongera amaraso.

Mu kiganiro n’umukozi wo mu kigo nderabuzima cya Byumba mu karere ka Gicumbi, Mukarutabana Donatille, mu ishami ryo kurwanya imirire mibi yatangaje ko beterave ishobora gukoresha nubwo idahagije mu kongerera amaraso umurwayi wayabuze, kuko itagira akamaro kangana no guhabwa amaraso y’umuntu.

Yakomeje atangaza ko n’ubwo hari amadini amwe n’amwe atemera guterwa amaraso y’undi muntu, beterave yonyine idahagije kuba yakongerera umurwayi amaraso kuko nubwo yaba ifite intungamubiri zo kuba zakongera amaraso bisaba ko umuntu anywa nyinshi cyane. Iyo umuntu yatewe amaraso agarura imbaraga vuba bitangana no kunywa umutobe wa beterave.

Mukarutabana avuga ko umutobe ukoze muri beterave wongera amaraso ariko bidatuma umuntu ahita akira nk’umuntu watewe amaraso.

Ati “umutobe wa beterave ufasha abantu babana n’ubwandu kubongerera amaraso kuko uba urimo intungamubiri nyinshi kandi ubwayo harimo n’imyunyungugu ituma amaraso y’umuntu atembera neza.”

Avuga ko kubatemera guterwa amaraso bashobora guterwa indi miti ibafasha kubongerera amaraso, ndetse bakanahabwa umutobe wa beterave kugira ngo babashe kugarura amaraso vuba.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya