DORE ITEGANYA GIHE RY'URUKUNDO RW'UBU.
ICYO IBIPIMO BYATWERETSE:
Kubera ikirere cy'imitima y'ubu iri mu gihirahiro kirangwa n'ibicu
by'ubukene, kwikunda no gukunda iby'isi, bizatanga imvura y'amahindu
izasenya ingo nyinshi cyane cyane izubatswe vuba, n'izifite inkundo
zidafashe,kandi imiyaga y'abapfubuzi n'abakuzi b'ibyinyo izava i
kigali ikwire mu gihugu hose.
Imyuzure ikomeye ya ba Sugar Dady izibanda ahari udukumi duto cyane
hafi y'ibigo by'amashuri izatera inkangu mu mitima y'abahungu badafite
inoti, naho urubura rukaze rwa ba Sugar Mamy ruzatera ubukonje buri ku
gipimo cya 15 mu nsi ya zeru mu mitima y'aba Jeunes bararikiye
ifaranga.
Musabwe kwitwararika ibi bihe bitari byiza na gato, mukitwaza umutaka
w'ubudahemukirana, wo kwiyubaha, kwibuka indanga gaciro ya Kirazira,
w'isengesho n'akabando k'ishapule kabarinda ubunyereri.
Mubigejejweho n'ishami ryiteganya gihe ry'urukundo !
Shakisha kuri ino site
pa
Urwenya-Iteganyagihe ry'Urukundo
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário