Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amadarubindi y'Akataraboneka

Mu gihe ufite aya marineti afite technologie ihambaye, kuri ubu birashoboka ko wakomeza kurimba mu mujyi uyambaye ndetse ukanareba film dore ko ari nacyo yakorewe.

Abahanga mu ikorwa ryazo "Marchon" batangaje ko hafashwe icyemezo cyo guhuza technologie yabo na Mode muri za salle zerekanirwamo film. Nk'uko bitangazwa n'umwe mu bayobozi bayo,Cristin Lyons, yagize ati twizeye neza ko ibyo umuntu yakwambara mu maso ye byagombye kuba bijyanye n'igihe ku byerekeye Mode igezweho. ibi akaba yabitangaje ubwo herekanwaga modeles nshya z'amarineti ya 3D zitandukanye. ibi bikaba byaberaga i Las Vegas ho muri USA. Cristin akaba yakomeje agira ati :"tubwizanye ukuri! Lunettes 3D ziriho ubu, rwose ntabwo ari nziza urebye uko zikoze ku bijyanye na mode!".

Tubabwire kandi ko izi Lunettes zikorwa na Marchon zifite ikoranabuhanga ryiswe RealD, ikoreshwa ku rugero rwa 85% muri salles zose zerekanirwamo film mu buryo bwa 3D n'abakora DVD zifite iri koranabuhanga rya 3D. aya madarubindi mashya aratangira kugurishwa muri Gashyantare ku giciro cya 30-150$, modeles zimwe zashushanyijwe n'ibihangange nka Calvin Klein, Coach, Lacoste n'abandi. naho
Mme Lyons akaba yaratangaje ko abantu bose bashobora kuzambara mu muhanda bajyenda ko ntawe byatungura.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya