1. Injuga : Utarasobanukirwa iri jambo ndumva ntaho waba uri kujya kuko muri rusange ibyo tugiye kurebera hamwe mu mvugo y’urubyiruko rw’ubu babyita ‘Injuga’. Ubwo byumvikane ko iri jambo rishatse gusobanura terime (termes) cyangwa se slingues/slangs. 2. Kuyoka : Iri jambo twarigereranya no gusobanukirwa. Iyo umusore abwiye mugenzi we ati ‘man, urayoka’ aba ashatse kumubwira ati ‘nshuti, urasobanukiwe’. 3. Gushona : kumva. 4. Ikirori : ni ’ibirori’ mu busanuro busanzwe bumenyerewe ariko iri naryo ni rimwe mu magambo avugwa inshuro nyinshi zishoboka cyane cyane iyo iminsi ya week-end yegereje, buri wese arimo arashaka aho ajya gutangirira ikiruhuko cye mu bitaramo bitandukanye. 5.Swaga : ni imyenda. Hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara ahahurira urubyiruko (nk’ahari za kaminuza), usanga umuntu abwira undi ati : ‘uri na swaga’ ! nta kindi rero aba ashaka kumubwira ko yambaye neza, cyangwa se yambaye imyambaro itangaje. 6. Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza. Urebye neza usanga n’ubwo iri jambo riri gukoreshwa cyane n’urubyiruko rw’iki gihe, nyamara ntabwo ubusobanuro nyabwo dusanzwe tuzi bwahinduwe ! 7. Ikosora : ni ikosora mu buryo busanzwe buzwi, ariko iri ni jambo riri gukoreshwa cyane mu ruhando rw’abahanzi. Nk’iyo umuhanzi umwe akoze indirimbo igakundwa (ikajya kuri hit) hanyuma mugenzi we agahita akora indi iyirenzeho. Nibwo usanga bivugwa ko habayeho ‘ikosora’. 8. Boubouti, Inzego : umukunzi w’umukobwa (girlfriend). Ijambo boubouti ryamenyekanye kubera gukoreshwa cyane n’abahanzi bo mu itsinda rya Tuff Gangz, rikanumvikana kandi mu ndirimbo ‘Mumutashye’ ya Dream Boyz na Jay Polly. Benshi iyo bumva iyi ndirimbo bibwira ko ari “Vug’uti humura nzagaruka”, ariko nyamara ni “boubouti, humura nzagaruka”. 9. Kunanira : guhakanira. 10. Kumeneka, kurutera, kwirekura : gusinda bya nyabyo, bikabije. 11. Dilu (deal), agakino : shuguri, gahunda. 12. Inkangu, imbaha : indaya. 13. Za nduru : bya bibazo bihoraho. 14. Agasaraba : umuvumo, ikibazo. 15. Abavinodi, abayuda, bene adamu, ab’isi : Aya yose ni amagambo akoreshwa n’urubyiruko mu rwego rwo kuvuga abantu bagize nabi, badashimishwa no gutera imbere kwawe, bahora bashimishijwe no kukubona mu bibazo cyangwa se uhangayitse. Abayuda ni ijambo ryamenyekanishijwe cyane n’umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Jose Chameleon, bene Adamu ryaturutse ahanini kuri Tom Close mu ndirimbo ye yise ‘Ntibanyurwa’, naho ab’isi ryamenyekanishijwe na Nasson. 16. Akagendo : urupfu. 17.Agatigito, Kurya reggae : kugenda n’amaguru. 18. Kurya umukuku : Kwirukanka. 19. Imbiriti, iribenga : Telefoni. 20. Gukina iribenga : Kwiba telefoni. Mu birori byinshi bibera mu Rwanda no muri Kigali by’umwihariko, usanga abantu batandukanye bacunga telefoni zabo ku buryo buhagije kuko byamaze kugaragara ko abantu bitabira ibi birori baba bafite gahunda zitandukanye zirimo n’iy’ubujura. Telefoni rero ni kimwe mu bikoresho bikunze kwibasirwa muri iyo gahunda. 21. Imikimba, imipeso, ubukaro : Amafaranga. 22. Gupesa : Gutanga amafaranga, kwishyura. 23. Kujya mu gikapu, kuryama : kutamenya ibigezweho, kwiburisha. 24. Kuzinura, gukuzaho : Guheza umuntu, kumwambura. 25. Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo 2 kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa 2 ni ukuvuga kwemeza abantu, kujya kuri hit, kumenyekana bidasanzwe. 26.Ishumi, homi (homie) : Inshuti magara, mugenzi wawe, umujama. 27. Ingaru : Igihombo uterwa no kugurisha ibyo utagombaga kugurisha, bigatuma babikugarurira. 28. Ubunyereri : ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’. 29. Hahiye (gushya) : Iyi ni injuga ikoreshwa n’abantu bari mu birori. Ujya kumva ukumva umwe ahamagaye undi ngo ‘man hahiye’ cyangwa se ngo ‘ikirori cyahiye’ ; ubu aba shatse kuvuga ngo hararyoshye bya hatari, hameze neza. 30. Gupfubura : Kuri iyi nshinga ni naho hava jambo ‘umupfubuzi’ rivugwa n’abantu b’ingeri zose muri iki gihe. Ahanini ijambo umupfubuzi rikoreshwa ku musore usambana n’abagore bubatse, bavuga ko batanezezwa n’ibihe bagirana n’abagabo babo bashakanye, ahubwo bakanezezwa no kuba bari kumwe n’utwo dusore ahanini usanga tunangana n’abana babo. Aba bagore nibo usanga bazwi ku izina rya ‘Sugar mummy’.
Shakisha kuri ino site
pa
Amagambo y’inzaduka mu Kinyarwanda akunze Gukoreshwa n'Urubyiruko
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário