Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amatariki Akomeye Yaranze Kiriziya Gatolika mu Rwanda II

Mu mwaka 1950 : Sinode yo gutegura yubile y’imyaka 50 yari yarateguwe ku va mu mwaka 1945 na Musenyeri Deprimoz. Yizihirizwa i Butare mu gihe u Rwanda rwari rugize misiyoni 40.

Ku itariki ya 14 Mutarama 1952 : Nyirubutungane Papa Piyo wa XII yahaye nyiricyubahiro Musenyeri Aloys Bigirumwami, kuba umwepisikopi wa mbere w’umwirabura mu cyo bitaga afurika mbirigi (premier Evêque noir de l’Afrique Belge) yahabwa inkoni y’ubushumba.
Musenyeri Aloys Bigirumwami, Umwepisikopi wa mbere w'umwirabura mu cyo bitaga Afurika Mbiligi

Ku itariki ya 19 Ukuboza 1955 : André Perraudin, yagizwe umuyobozi (Recteur) w’iseminari nkuru ya Nyakibanda, Anashinzwe kabgayi (Vicaire Apostolique de Kabgayi).

Ku itariki ya 25 Werurwe 1956 : Musenyeri Perraudin, yahawe ubuyobozi bwa Vicariyati ya Kabgayi. Akuriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys Bigirumwami.

Ku itariki ya 24 Mata 1956 : Padiri Raphaël Sekamonyo yaguye umuryango w’Abizeramariya ku Gisagara i (Butare).

Ku itariki ya 10 Ugushyingo 1959 : Mu ibaruwa ya gishumba « Cum parvulum sinapis », Papa Yohani wa XXIII yahaye uburenganzira kiliziya y’u Rwanda ; Kabgayi iba kiliziya nkuru (archevêché).

Ku itariki ya 20 ukuboza 1960 : Hashinzwe diyoseze ya Ruhengeri ibyawe na Nyundo, ihabwa kuyoborwa na Musenyeri Bernard Manyurane, wapfiriye i Rome mbere ko yimikwa ku wa 8 Gicurasi 1961, Iyoborwa ku buryo bw’agateganyo na Mgr Perraudin, nyuma y’iminsi 20 atabarutse.

Ku itariki ya 21 Kanama 1961 : Musenyeri Joseph Sibomana yatorewe kuyoborwa Diyoseze ya Ruhengeri ; ahabwa inkoni y’ubushumba na Mgr Perrelli Mojaisky ku wa 3 Ukuboza 1961.

Mu mwaka w’1961 : Iseminari nkuru ya nyakibanda yavuye mu maboko y’abapadiri bera ijya mu maboko y’abenegihugu Ku itariki ya 11 Nzeli 1961 : Hashinzwe diyoseze ya Butare (Astrida) ku wa 5 Mutarama 1962 ihabwa Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi nk’umushumba wa mbere.

Mu mwaka w’1963 : Abapadiri ba badominikani bashinzwe Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bayiyobora kugeza mu 1974.

Ku itariki ya 6 Kamena 1964 : Hemejwe ko Vaticani ihagararirwa mu Rwanda, ku wa 6 Kanama 1964, Mgr Vito ROBERTI atanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira kiliziya mu Rwanda.

Mu mwaka w’1967 : Hizihijwe yubire y’imyaka 50 y’ubusaseridoti mu Rwanda.

Ku itariki ya 5 Nzeli 1968 : Hashinzwe diyoseze ya Kibungo, ishingwa Musenyeri Sibomana Joseph wayoboraga Diyoseze ya Ruhengeri, Isigara iyoborwa na Musenyeri Phocas Nikwigize.

Ku itariki ya 31 Nzeli 1973 : Musenyeri Aloys Bigirumwami yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo asimburwa na Musenyeri Vincent Nsengiyumva wahawe inkoni y’ubushumba ku wa 12 Mutarama 1974.

Mu mwaka wa 1975 : Hisihijwe Yubile y’imyaka 75 i Butare Kiliziya igeze mu Rwanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 1976 : Nyirubutungane Papa Pawulo wa VI yashinze arikiyepisikopi ya Kigali isimbura Kabgayi nka kiliziya ihagarariye izindi ishingwa Musenyeri Vincent Nsengiyumva wayoboraga Nyunda yambikwa igishura ku wa 20.6.1976, na karidinali Angelo Rossi. Mu gihe Musenyeri André Perraudin yafatwaga nk’archevêque – évêque.

Ku itariki ya 27 Werurwe 1977 : Nyiricyubahiro Musenyeri Wenceslas Kalibushi, yahawe ubuyobozi bwa diyoseze ya Nyundo.

Ku itariki ya 6 Kamena 1980 : Icyari ihuriro ry’abepiskopi mu Rwanda cyahindutse inama y’abepiskopi b’u Rwanda Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1981 : Hasinzwe diyoseze 2 arizo Byumba na Cyangugu.

• Diyoseze ya Byumba ihabwa Musenyeri Joseph Ruzindana ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 17 Mutarama 1982 • Diyoseze ya Cyangungu, yahawe Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 24 Mutarama 1982 (kuri ubu n’Akiepiskopi wa Kigali).

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 1987 : Musenyeri Thaddée Nsengiyumva yabaye umusimbura wa w’Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi.

Ku itariki ya 15 Kanama 1988 : Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi wari umwepiskopi wa Kibeho yatangaje ko i Kibeho hari abagaragara nka babonekerwa mu gihe byatangiye ku wa 28 Ugushyingo 1981.

Ku itariki ya 4 Ugushyingo 1989 : Hafunguwe iseminari nkuru y’i Kabgayi (Grand Séminaire Philosophicum de Kabgayi).

Ku itariki ya 15 Gicurasi 1990 : Hasohotse bibiliya yo mu kinyarwanda « Bibiliya Ntagatifu ».

Kuva ku itariki ya kugeza ku ya 9 Nzeli 1990, Nyirubutungane Papa yohani Pawulo wa II Yasuye u Rwanda, ku ya 8 Nzeli 1990 ahatangira isakaramentu ry’ubusaseridoti ku bapadiri 22 i Mbare muri diyosezi ya Kabgayi.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya