Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Amwe mu Mateka y'Intambara Hagati y'u Rwanda n'Uburundi

Intambara z’u Rwanda n’u Burundi zagiye zikomoka ahanini ku bushyamirane hagati y’ ibihugu byombi, aho buri gihugu cyashakaga kwereka ikindi ko kikirusha amaboko, ariko muri izo ntambara izari zikomeye cyane ni izabaye ku gitero cyo ku muharuro ndetse n’igitero cya Rwategana.


Igitero ku muharuro

Abashakamba bashyizwe ku rugerero rwa Nyaruteja ku Kanyaru. Ubundi urwo rugerero rukaba rwari rugenewe ingabo z’i Bwami zabaga zikitoza kurwana. Naho ku ruhande rw’ abarundi ahitwa Kamigara, Umwami Ntare yari yarahashinze nawe urugerero rwari rugizwe n’ ingabo zamurindaga zitwaga inzobe. Amateka avuga ko bagiye bakozanyaho ario ntihagire abatsimbura abandi ku buryo akanyaru ariko kakomeje kuba urugabano hagati y’ ibihugu byombi. Ariko siko byagenze ku rugerero rwari rugizwe n’ ingabo zitwa Nyaruguru zikaba zari ziyobowe na Nyarwaya Nyamutezi mwene Mbyaliyingabo na Nyiramuhanda.

Umunsi umwe abarwanyi b’ abarundi binjiye mu Rwanda bagera ku Musozi wa Coko maze umwe akubita inkoni hazi by’ imitsindo anihishwa n’ amaganya asa naho ari u Rwanda runiha ati “Rwanda uzageza he kubura ukurengera ?” Senyamudigi (wari umutware w’ Inyaruguru mbere yuko Nyarwaya Nyamutezi aziyobora) ntiyabimenya ariko umuntu umwe arabimenya abibwira umwami, babibajije Senyamudigi basanga atabizi niko guhita bamunyaga, maze Inyaruguru ziyoborwa na Nyarwaya Nyamutezi wahise ahindura ibintu maze umwanzi ntiyongera kuvogera igihugu ndetse anagenda yambura u Burundi intara ya Buyenzi.

Gahindiro yababajwe cyane n’ igitero cyiswe ku muharuro aho ingabo ze zatsindiwe ziyobowe na Rugaju rwa Mutimbo. Abashakamba, Abakemba n’Uruyange ni zo ngabo zonyine zitakozweho muri icyo gitero, naho umutware Nyarwaya Nyamutezi mu ngabo ze Inyaruguru ngo yagarukanye n’ abantu batatu gusa abandi bashize.

Gahindiro ntabwo yabashije kubyihanganira, yohereza igitero cya kabiri ngo ahore ariko biba bibi kurusha icya mbere noneho n’ Abakemba nabo bagerwaho n’ amakuba. Bavuga ko umutware wabo Kabaka ka Kavotwa ka Sharangabo ya Cyilima II aba yaratashye ari muzima kuko yagerageje kwirwanaho akarokoka ariko yanga gutaha bwa kabiri ingabo ze zatsinzwe yumva ko Yuhi yamwita imbwa nawe yemera kugwa ku rugamba i Burundi. Ibyo bitero bibiri u Rwanda rwagiriyemo amakuba byahowe ku ngoma ya Rwogera mu gitero (Rwategana).


Igitero cya Rwategana

Mu mibanire y’ u Rwanda n’ u Burundi hariho umugenzo wari wemerewe gukorwa n’ u Burundi ku Rwanda ytari wemerewe n’ ikindi gihugu icyo ari cyo cyose usibye u Burundi. Uwo mugenzo wabamaga mu rwimo rw’ umwami w’ u Rwanda mushya. Uwo muhango wari mu bwiru bw’ u Burundi ukabategeka ko iyo himye umwami mushya w’ u Rwanda, abarundi bagombaga kwambuka umupaka bakinjira mu Rwanda bagatwika amazu yegereye aho bakabyita ko ari ugucanira umwami w’ u Rwanda. Maze u Rwanda rukabyihorera kuko bari barabyumvikanyeho.

Igihe kimwe ariko u Bugesera bwigeze kwigana u Burundi bukora uwo muhango biwuviramo gusenyuka burundu.

Ariko noneho mu rwimo rwa Rwogera ntabwo cyari cya gitero cy’ umuhango gusa, ahubwo cyari igitero karahabutaka cyari kigamije kwinjira mu Rwanda bagatwika umurwa mukuru wari ku Mukingo wa Mwanabiri bityo u Burundi bukaba bucishije bugufi u Rwanda. Hagati aho ariko umutasi Ruhiso abwira i bwami ko igitero ku Rwanda ariko yaje kugira ingorane zo kubibumvisha kuko yari amaze igihe kinini avuga ibyo guterwa kw’ u Rwanda ntibibe, nuko batekereza ko ari kubeshya nk’ ibisanzwe. Ruhiso abonye amagambo avuze batayahaye agaciro ararira. Umugabekazi Nyiramavugo II Nyiramongi (wayoboraga icyo gihe bitewe nuko Rwogera yari akiri muto) abonye Ruhiso arira ati "ibintu bigomba kuba byakomeye !" Ati " umutasi wanjye yajyaga avuga iby’ ibitero by’ u Burundi ariko ntarire, none ubwo arize ntabwo ahubwo ni ukurinda inkiko bikomeye kuko inkiko ishobora kubyara umugaru."

Mu gihe abanyarwanda bakiri mu cyunamo cy’ amezi ane bategereje kwimika umwami mushya, abarundi bo bari bamaze ayo mezi ingabo zabo ziri gushyira imfunzo mu Kanyaru kugira ngo zizabone uko zizayambukiraho ziteye u Rwanda ; bagombaga gutera ku munsi ukurikira uwo ukwezi kwahindutse inzora maze ingabo zikambabuka ziturutse ku burebure bwose bw’ umupaka w’u Rwanda n’ u Burundi kuva mu Bugesera kugeza mu Bugarama. Iki gitero cyiganaga ikigeze kugabwa na Ntare III Kivimira nawe wigeze kugaba igitero ku Rwanda kimeze nk’ icyo ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka kikagera no ku Kibuye kinyaga inka, ariko kubera ko icyo gihe Ntare Kivimira nawe yari Mpembe arapfa agwa i Kami muri Nyaruguru.

Nuko igitero cy’ abarundi cyo ku ngoma ya Ntare IV Rugamba cyagenze uko Ruhiso, bambuka buhoro kugira ngo ingabo z’ u Rwanda zirinze inkiko zitabimenya ku buryo ingabo z’ u Rwanda zamenye ko iz’ u Burundi zambutse mu gitondo ziza zibakurikiye. Ingabo z’ u Burundi zambutse zerekeza ku Mukingo wa Mwanabiri hafi yo mu Ruhango gutwika umurwa mukuru zihura n’ ingabo z’ u Rwanda zavaga i Bwami bahurira n’iz’u Burundi bari imbere ahitwa Gikoro hafi ya Buhimba muri Butare zirabatatanya. Bagize ngo basubire inyuma bahura n’ iz u Rwanda zari zirinze inkiko zazamutse zibakurikiye kuko zari zamaze kumenya ko zambutse rwihishwa, bityo abarundi baba baragoswe burundu ku buryo nta n’ umwe warokotse ngo asubire i Burundi.

Iyo ntsinzi yahoye cya gitero cyo ku muharuro twavuze haruguru ingabo z’ u Rwanda zagiriyemo icyorezo ku ngoma ya Gahindiro, byatumye abasizi benshi bo mu Rwanda bashimagiza Rwogera n’ ingabo ze, mu gihe mu Burundi bari bari mu kigandaro cy’abantu babo bateye ntihagire n’ umwe urokoka. Ibyo tubimenyeshwa n’ igisigo cyitwa ’Mpoze Abarira’ cy’ umusizi w’ umurundi Mitali nawe wapfushije umuhungu we muri icyo gitero yatuwe umukobwa wa Ntare wapfushije umugabo muri icyo gitero bari bamaze igihe gito bashyingiwe, akaba yari yashegeye gutabara maze agwa ku rugamba nk’ abandi bituma uwo mugore wari akiri umugeni agira agahinda ashaka kwiyahura bamutura icyo gisigo cyo kumuhoza.

Igitero cya Rwategana n’igitero cyo ku muharuro byeretse u Rwanda n’ u Burundi ko nta gihugu muri byo gishobora gutera ikindi kikivogereye imbere ngo bishoboke. Byatumye nyuma bajya barwanira mu nkiko gusa.

Byakuwe mu gitabo :Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’Abasuka, Nyirishema Céléstin, Werurwe 2008.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya