
Abenshi mu banyarwanda iyo bumvise ijambo Karate, ubushagarira burabibasira. Si bake bumva ko muntu ukina karate aba ari umugome, ikirara n`ibindi nk`ibyo. Nyamara siko byagakwiriye kuba biri. Nta n`uwabaveba, ikibazo ni ukudasobanukirwa kugaragara ku mpande zombi, uruhare runini eriko ndarushyira ku bainnyi ba karate. Ni ngombwa ko abantu basobanukirwa.
Mbese Karate ni iki?
Karate ni umukino nk`indi yose. Gusa ufite byinshi wihariye: ni umwe mu mikino ya Martial Arts. Ukinirwa mu nzu. Aho utandukaniye n`indi : Buri muntu wese yakina karate, utitaye ku myaka, igihagararo, igitsina. Aha ni ho utanduka nira n`indi mikino nka Football, Basket n`indi.
Amavu n`amavuko ya karate
Karate ni ijambo ry`ikiyapani. Ugenekereje, rivuga "Ikiganza kirimo ubusa." Ni umwe mu mikino yitwa Martial Arts (Kungfu, Taekwondo, ...)
Umukinnyi wa karate yitwa karateka.
Karate yatangiriye mu gihugu cy`ubuyapani, mu birwa bya Ryukyu (ubu hitwa OKINAWA), utangira uvutse ku yindi mikino gakondo yo muri ibyo birwa. Yatangijwe n`umuryango w`aba Pechin. Nyuma y`ubuhahirane n`igihugu cy`ubushinwa, muri 1372 zimwe mu matekiniki afite inkomoko mu bushinwa zinjijwe muri karate.
Imikino nk`iyi kandi yateye imbere cyane mu buyapani nyuma y`aho umwami aciye iteka ribuza abaturage kugendana intwaro. Birumvikana abantu benshi bitabiriye karate.
Ahagana mu ntangiriro z`ikinyejana cya 19 , Ryukyu bwari ubwami bwigenga, abayapani bashakaga kubufata ngo babwomeke ku bwami bwabo. Ibi baje kubigeraho.
Mu mwaka wa 1922, minisitiri wari ushinzwe umuco na siporo w`ubuyapani yatumiye Gishin Funakochi mu birori ndangamuco i Tokyo. Yari aje ahagarariye Ryukyu (icyo gihe yari intara)
Funakochi niho yaboneyeho akanya ko kubereka kuri karate.
Uyu mukino rero wahise wamamara cyane, kuburyo nyuma y`imyaka 2 gusa, Universite nka Keio University zahise zitangiza ama club ya Karate. Ahagana muri 1932, karate yari yarageze mu ma universite yose. Ijambo karate ninabwo ryatangiye gukoreshwa.
Karate yaje kwamamara nyuma y`intambara y`Isi ya Kabiri (World War2). Abasirikare b`abanyamerika, abafaransa, bayikunze cyane bkiyibona. Nibo bayijyanye mu burengera zuba bw`isi.
Amashuli ya karate mu pande enye z`isi yarashinzwe biturutse ahanini ku mafilime menshi yo mu myaka ya za 1960 na za 1970 .
Aha niho havuye isura abenshi baha karate muri iyi minsi. Usanga abayoboke b`uyu mukino bose baba barawugiyemo kuko bumvaga ko umukarateka ari umuntu ufite imbaraga zidasanzwe, nta wamuhangara, mbega ko yakwica agakiza.
Iyi myumvire siyo ikwiriye umukarateka. Ibi ndabivuga kuko abatangije uyu mukino barimo ba Maitre Gishin Funakoshi, bagize icyo bavuga kuri Karate. Mu gitabo kivuga ku buzima bwe, KARATE DO : MY WAY OF LIFE, Funakochi aragira ati: "Karate yarampinduye"
Umwe mu barimu ba karate bamenyekanye cyane shoshin Nagamine yaravuze ati:Karate yagereranywa nk`intambara bwite mu mutima w`umukarateka, cyangwa isiganwa rirerire; hakenewe disipline, imyitozo myinshi, no guhanga kwa buri mu karateka ku giti cye kugirango kugirango abone intsinzi. "
Iyi niyo mitekerereze yari ikwiye kuranga buri mukinnyi wa karate.
Iki nicyo gihe cy`ababyeyi kugirango baganishe abana babo muri sport cyane cyane karate, dore ko igira ibyiza byinshi ku bayitangiye bakiri bato.
Shakisha kuri ino site
pa
Dusobanukirwe umukino wa Karate
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário