Kuva kera Abadamu bakoreshaga makiyage(Make-up) mu buryo bwo gushimangira ubwiza bwabo. Habaho ubwoko bwinshi butandukanye ku isoko bw’ibikoresho bakoresha. Benshi muri twe bagira impugenge ko ibyo dukoresha byaba byangiza uruhu cyangwa bikawushajija vuba.
Nta gihamya ko make up ituma umubiri usaza ariko kandi igituma uruhu rusaza cyangwa rwangirika ni mu gihe ibyo ukoresha bifite uburozi bwakwangiza intugamubiri zitwa collagen na elastin. Izi ntungamubiri zifasha uruhu rwo mu maso kuguma rwegeranye, rutoshye ndetse runakomeye. Collagen na elastin zafasha kandi umubiri kuguma ukomeye mu miterere yarwo. Ibi bikaba birwanya iminkanyari ndetse no kugwa k’umubiri kubera gusaza.
Igishobora gutera rero ibikoreshwa muri maquillage (make-up) gutera uruhu gusaza vuba biba byibanze ku biba bikoze izo makiyage(make-up). Byagaragaye ko bimwe mu biba bikoze makiyage(make-up) zimwe na zimwe biba bishobora kubangamira izo ntungamubiri za collagen na elastin bigatera uruhu gusaza vuba.
Hari kandi ubwoko bwa makiyage (make up) bupfuka imyanya y’ubuhumecyero y’umubiri bigatera uruhu gufungana ni bwo ubona uruhu ruzanye ibiheri cyangwa ibindi bibazo by’uruhu. Ariko na none habaho ku masoko ubwoko bwa makiyage(make-up) budafunga ubuhumecyero bw’uruhu.
Icyakorwa
• Ni ngombwa gusoma agapapuro kaba gasobanura icyo ugihe kugura(product label). Ugasoma neza ugasobanukirwa n’ibikoze iyo produit byose maze ugahitamo ibikoreshejwe ibintu karemano gusa kuko usanga izo produit zitakwangiza uruhu.
• Ugomba kandi kureba ko bifite n’ ubushobozi bwo kurinda kuba uruhu rwakwangizwa n’ imirasire y’izuba.
• Urashishikarizwa Kurya neza no kunywa amazi nabyo bifasha uruhu kugumana itoto ryawo.
via agasaro.com
Shakisha kuri ino site
pa
Ese makiyage(make-up) ishajisha uruhu ?
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário