Uyu mutegarugori umaze kubaka izina muri cinema, yaba yiyemeje kwinjira muri politiki, ku ruhande rwa perezida Barak Obama, uri gutegura ibigendanye no kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ategerejwe mu Gushyingo uyu mwaka muri USA.
Eva Longoria ni umwe mu bantu bagize itsinda ry'abajyanama 30 bafite inshingano zo kugira inama no gutanga ibitekerezo ku itsinda rifite imirimo yo kwamamaza Obama. Muri iri tsinda harimo ibindi bikomerezwa nka Caroline Kennedy, umukobwa wa nyakwigendera John F Kennedy nawe wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hagati aho, akomeje ingendo ze hirya no hino, aho ari kugenda yamamaza film ya Desperate Housewives, ingendo z'ibitaramo zizarangira mu kwa gatandatu k'uyu mwaka.
Sem comentários:
Enviar um comentário