Urubuga rwa Google rumaze gutangiza uburyo bushya bugenewe gufasha abifashisha ikoranabuhanga rya interineti mu kugura ibicuruzwa binyuranye. Ubu buryo bwiswe Google Trusted Stores buzajya bukoreshwa n'imbuga zamaze gukorerwa isuzuma na Google, mu rwego rwo kongera umutekano w'abahahira kuri murandasi.
Ubu buryo kandi buzanamara impungenge zagaragazwaga n'abacururiza kuri interineti nyuma y'isuzumwa n'uru rubuga.
Abazajya bahahira ku rubuga runaka rufite ikirango cya Google Trusted Store bakaramuka bagiranye ikibazo n'urwo rubuga bijejwe ko Google izajya igira icyo ikora kugirango ibarengere.
Zimwe mu mbuga zatangiye gukoresha ubu buryo zirimo nka: Overstock, BabyAge ndetse na Wayfair
Shakisha kuri ino site
pa
Google Trusted Stores: Uburyo Bushya Bwo Gufasha Abaguzi kuri Internet
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário