Mu rwego rwo kugaragaza ibigwi, amateka n’ibikorwa by’umukambwe Nelson Mandela, kuri uyu wa kabiri Google ifatanyije n’ikigo NMCM (Nelson Mandela Center of Memory) bakaba batangije igikorwa cyo gushyira kur’interineti arishive za Nelson Mandela.
nkuko steve crossan umuyobozi ushinwe iby’umuco muri google yabitangaje ngo iyi arishive ikaba izaba iriho amakuru yose y’uyu musaza yaba amafoto, amavidewo, inyandiko, amagambo, ubuzima bwe muri gereza, amaretere yandikiye incuti ze ubwo yari gereza n’ibindi, ikaba kandi yashyiranywe ho n’utundi duce tw’inyandiko 1900 nyuma ibindi bikazagenda byongerwaho .
Nkuko ikinyamakuru The Guardian dukesha iy’inkuru kibitangaza, Google na NMCM bakaba bifuje koroshya uburyo bwo kumenya amakuru ya Mandela aho yaba abashakashatsi cyangwa abantu ku giti cyabo bishakira ku menya byinshi k’uyu musaza ufatwa nk’intwari k’umugabane w’afrika no kw’isi hose bajya kuri interineti bakayasangaho uko yakabaye.
Abayobozi bibi bigo byombi basobanura ko byoroshye cyane kubona amakuru, nk’ urugero batanga ni nk’uko ushaka kumenya ku myaka ya Mandela muri gereza ushobora gukanda ahanditse ‘’ prison years ‘’ ugahita ubona byinshi byerekeye imyaka ye muri gereza, n’ibindi byiciro Bikaba bikorwa kimwe. Iki gikorwa kikaba cyaratwaye akayabo ka miliyoni imwe n’igice y’amadorari y’Amerika($ 1,5m).
ubu buryo bushya buje bwunganira ubwaribusanzwe bwitwaga NMCM kikaba ubusanzwe ari ikigo gishinzwe gutangaza ibigwi n’ubuzima bwa Nelson Mandela cyo kikaba cyakoreshaga uburyo butari dijitari(digital), iki kigo gifite icyicaro mu mujyi wa johanesbourg cyashinzwe muri 2004 gitangizwa ku mugaragaro na Nelson Mandela, cyari gifite kandi intego yo kwakira ibiganiro n’inama zivuga k’ubutabera n’ubwiyunge ku isi hose muri rusange.
Nelson Rolihlahla Mandela wavutse muri nyakanga 1918 ni umwe mu birabura bafunzwe imyaka myinshi kuko yamaze imyaka 27 muri gereza azira kurwanya ingoma mbi (apartheid) y’abazungu, yanabaye umwirabura wa mbere wategetse igihugu cya afrika y’epfo.ubwo yayoboye kuva 1994 kugera 1999, nyuma yo kuyobora imyaka itanu gusa, Mandela ubu akaba ari mukiruhuko cy’izabukuru doreko aheruka kugaragara mu ruhame muri nyakanga 2010.
Shakisha kuri ino site
pa
Google yabashije gushyira arishive z’umukambwe Nelson Mandela kuri interineti.
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário