Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibintu 10 byagufasha mu kwiga no kumenya ururimi rw’amahanga

1.Kugira ishyaka :

Abantu bazwiho kugira ishyaka nibo bagira icyo bageraho, bivuze ngo niba ushaka kwiga urundi rurimi ugomba gushyiramo imbaraga n’umurava kugirango ugere ku ntego wiyemeje yo kurumenya.

2.Kudacika intege :

Ni ibidashoboka kudakora amakosa igihe wiga urundi rurimi by’umwihariko igihe utangira kurwiga. Abantu bashobora kuguseka ariko ntugacike intege, burya ni kimwe nk’uko umwana iyo yiga kugenda, yikubita hasi kenshi.

3.Kwihangana :

Ushobora kwiga uyu munsi , nyuma y’umunsi ukaba wabyibagiwe ariko ugomba gukomeza nyuma y’igihe iyo nzitizi ishobora kuvaho.

4.Gushyira mubikorwa ibyo wiga :

Ni ngombwa kushyiraho gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyo umaze kwiga.

5.Gukoresha amajwi na videwo :

Ibi bintu byagufasha kurusha kwiga no kuvuga neza amagambo yo muri urwo ururimi.

6.Ushobora kwifata amajwi maze akagereranya nayo mu rurimi rw’umwimerere

7.Kurikirana ibiganiro binyura kuri radiyo na televiziyo mu rurimi wiga :

Kugirango umenye urugero ugezemo ushobora kumva ibivugwa muri urwo rurimi. Urugero : Niba urimo kwiga icyongereza fata umwanya ugagije wumve kandi unarebe amakuru cyangwa ibiganiro mu cyongereza

8.Gusoma ibitabo n’ibinyamakuru muri urwo rurimi.

9.Kugira akamenyero ko kurwitoza :

Mu gihe uvuga ntukihute kandi uvuge bike bitarimo amakosa.

10.Ni bigushobokera ushobora kugira ubucuti bwa bugufi n’umuntu ukoresha urwo rurimi.

Nubwo kwiga ururimi ari ukwiga undi muco bishobora kukugirira akamaro, ikindi hari abavugako ururimi uzi ari narwo ushobora kurotamo ubwo rero ni mumva warose mu rundi rurimi rw’amahanga ntibizagutungure.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya