Buri muntu utekereza neza kandi ufite ibyo agamije kugeraho mu buzima yiha intego. Benshi bakunze kwibaza igituma ku bantu bamwe byoroha kugera ku ntego baba barihaye, abandi bagacyeka ko kugera ku ntego umuntu aba yihaye bibashwa n’abanyamahirwe gusa.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza bimwe mu byo umuntu aba asabwa kubahiriza kugirango agere ku ntego yihaye mu buzima. Hano twabahitiyemo zimwe mu ngingo zibashisha umuntu kongera amahirwe yo kuba yabasha kugera ku ntego yihaye.
Reba igifite akamaro
Kugirango ugere ku ntego ushaka mu buzima bwawe banza utekereze urebe mubyo ushaka kugeraho maze urebe ikigufitiye akamaro kanini ku buryo mu buzima bwawe bwose ari cyo uzajya uhora ushyira imbere.
Gira intego, ushyire no mu gaciro
Iyo wihaye intego burya ukorana umurava ku buryo ibyo wimirije imbere ubikorana umwete, banza kandi ushyire mu gaciro maze urebe ko utagera kuri byinshi kandi nta kabuza uzabigeraho
Gira Ubushake
Reka nkubwize ukuri, nta kintu na kimwe uzageraho udafite ubushake, burya ubushake ni ikintu cya ngombwa kandi iyo ufite ubushake nta kabuza urashobora kandi ugera kubyo ushaka byose.
Gira umwanya wo kubitekerezaho
Shakashaka uburyo uzabigeraho, wandika buri kamwe kose ku buryo uzabigeraho, ureba inzitizi n’ingamba wafata habayeho ikibazo runaka.
Biganireho n’abandi
Burya ntuzabe nyamwigendaho niba hari ikintu ugambiriye gukora shaka abantu b’ inshuti ubibaganireho mbese ujye ushaka ubufasha bw’ibitekerezo hirya no hino.
Shaka ukugenzura
Shaka kandi mu nshuti n’abavandimwe bawe, umuntu wagufasha mu bugenzuzi byagufasha kugera kurbyo ushaka vuba cyane.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibintu 6 wakora kugirango ugere ku ntego wihaye
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário