Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Iby'Intambara z'Izungura Zabayeho mu Rwanda

Twinjiye neza mu mateka y’Abami b’u Rwanda, turasanga haragiye habaho intambara zo kurwanira ubutegetsi, arizo aha twise intambara z’izungura. Reka turebere hamwe izo ntambara , abazishoje, n’igihe zabereye.

Uwakubeshya yakubwira ko iyo umwami yatangaga (bivuga : gutanga ingoma, kuyihereza undi), uwamuzunguye yahitaga ategeka nta nkomyi, ariko mu by’ukuri, ubwami bwakunze kugira ubwiko (urwangano rw’abavandimwe). Hari Ibikomangoma bimwe byagiye birangwa n’ umuco mubi wo kurwanira Ingoma nyiginya. Impamvu ni uko bimwe mu bibazo by’ingenzi muri politiki ari ukugena imitunganyirize y’ikibazo cy’umusimbura. Mu butegetsi bwa Cyami, gutangira gutegeka by’umwami babyita “kwima” bivuga “kwima ingoma undi” uwo ari we wese, wowe umaze kuyihabwa.

Urugero : baravuga bati “Umwogabyano ahaye Rwogera”. Bityo uwabaga agiye ku ngoma, ku butegetsi (bwa cyami), iyo yayimaragaho igihe ntawe ukimurwanya ku mugaragaro ngo abe yamutsimbura, bavugaga nyine ko “Yimye ingoma”.

Iyo Imvugo iratwumvisha ukuri kw’ ikiranura ry’ikibazo cyo kuzungura, cyavuyemo ikibazo cy’intambara y’izungura. Dore bamwe mu Bami bimye bamaze kurwanira ingoma, cyangwa bayirwaniye bamaze kuyihabwa :

- Yuhi II Gahima : yabanje kurwana na bene se, aribo bene Shetsa, umugore w’inkundwakazi wa Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi (nyina wa Yuhi II Gahima yari Matama ya Bigega). Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w’1444.

- Cyilima II Rujugira : yabanje gushyamirana na mwene se Karemera I Rwaka, kimwe na Nama wishwe ari uko yari ashyigikiye Bicura. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w’1708.

- Mibambwe III Sentabyo : yimitswe na se Kigeli III Ndabarasa, ariko hanyuma ntibyamubujije kurwanira ingoma na Gasenyi mwene se na Gatarabuhura wari ushyigikiwe na Rukari, umutoni wa Kigeli III Ndabarasa. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w1741.

- Kigeli IV Rwabugili : yishe benshi bo mu muryango we, ariko nta wareka kuvuga abamurwanyije ngo bamukure ku ngoma. Umuntu yavuga nka Nyamwesa wa Mutara II Rwogera wari mwene se wa Rwabugili na Nkoronko se wabo wabigerageje mu iyimikwa rya Rwabugili ariko bikamupfubana akicecekera.. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye ahasaga mu w’1860.

- Mibambwe IV Rutalindwa : We yarwanyijwe na baramu ba se Rwabugili n’umugore we w’inkundwakazi Kanjogera bashaka kwimika Musinga ngo abe ariwe uba Umwami. Akaba ari nabyo byakuruye intambara yo ku Rucunshu. Iyo ntambara y’izungura ikaba yarabaye mu w’ 1896.

Ayo akaba ariyo mateka y’ibyabaye ku Bikomangoma by’Abami b’u Rwanda byagiye birwanira ingoma. Aya mateka akaba yaribazwagaho byinshi, none ngayo amashirakinyoma yayo.

Byakuwe mu gitabo : Un abrégé de l’histoire du Rwanda (Mr Alexis Kagame, Butare 1975)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya