Dr. Julian Melgosa mu gitabo cye yise ’Les adolescents et leurs parents’ atanga inama zigera ku icumi ku babyeyi bafite abana bageze mu kigero cy’ubugimbi n’ ubwangavu (adolescence) :
1. Mbere y’uko uvuga banza umutege amatwi kandi umwitayeho, shishikazwa n’uko abayeho ndetse n’ibyo mu gihe cye kugira ngo umenye uko umufasha.
2. Ita ku byo akubwira, uko abikubwira n’uburyo abivuga, wite ndetse no ku isura ye igihe ari kukubwira kuko ushobora kumenya niba akubeshya cyangwa se avugisha ukuri, niba ababaye cyangwa yishimye n’ibindi.
3. Ntumubwire amagambo mabi cyangwa se ngo umutonganye kuko ntacyo bikemura ahubwo bishobora gutuma ibintu bikomera kurushaho gusa igitsure na cyo ni ngombwa ku mwana.
4. Ganira n’umwana wawe ku buryo burambuye, ntumuganirize gusa ku byo akora cyangwa se uburyo yitwara. Muganirize no ku byo afitemo impugenge, ku byo afiteho ubwoba, ku mbogamizi ahura nazo, ndetse no ku bindi byose yumva ashaka kumenya. Ba inshuti y’umwana wawe, biba byiza iyo bitangiye akiri muto.
5. Ntuhangayikishwe n’uko umwana wawe adakunda kuvuga, birasanzwe, iyo umwana ageze mu kigero cya adolescence ahindura imyitwarire. Kuba acecetse rero ntibivuze ko hari icyo agukinze.
6. Shimisha umwana wawe umubwira amagambo amushimira ku byo yakoze n’ubwo kaba ari akantu gato cyane, mushimire ku ngeso ze nziza bityo kumukosora bizajya bikorohera kandi na we azajya akora uko ashoboye agushimishe kuko azi ko ibyo akora ubibona kandi ubishima.
7. Ntutinde ku kintu kimwe igihe wamaze kukimubwira. Si ngombwa ko ukomeza kubimusubiriramo kandi si byiza kumucyurira amakosa yakoze kera.
Shakisha kuri ino site
pa
Inama 7 zafasha ababyeyi kurera abana babo bageze mu bugimbi
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário