Uburyo abantu batekereza ku rupfu ngo bigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi. Abashakashatsi bo mu gihugu cy'ubwongereza bakuirikiranye abantu bagera kuri 90 babaza ibibazo bigendanye n'urupfu rwabo ndetse n'ababo bapfuye ku buryo bwihariye cyangwa ukundi baba babona urupfu muri rusange. Muri ibyo bibazo bababajije harimo gusobanura uko babona baramutse bapfiriye mu nzu irimo inkongi y'umuriro. Nyuma aba bose baje kubabaza niba bakwemera gufashisha amaraso ku bayakeneye... Byagaragaye ko abari bamaze amasaha menshi batekereza ku rupfu rwabo bahinduye imyumvire yabo kuri sosiyete n'uburyo babonamo ubuzima muri rusange...gihamya ni uko bemeye gutanga amaraso ubundi ari ibintu bitari bibazwi ho.
Nkuko bitangazwa na Laura E.R. Blackie, umunyeshuli mu kiciro cya nyuma (PhD) muri kaminuza ya Essex, "urupfu ni ikintu gitera abantu gukora byinshi, abantu babona ko ubuzima bwabo bufite aho buzagarukira. Iyi ni impano nini mu buzima. Gutekereza ko ubuzima ari bugufi bituma tudapfusha igihe cyacu mu bidafite umumaro bityo tukabasha kwesa imihigo no kugera kuri byinshi bituma isi iba nziza kurushaho"
Ubu bushakashatsi bwasohotse muri Psychological Science, ikinyamakuru cyandika ku bigendanye n'ubushakashatsi cyo mu bwongereza.
Sem comentários:
Enviar um comentário