Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ingoma y'u Rwanda II

Iremwa ry ‘Ingoma

Ingoma ziremwa mu biti bikomeye kandi bishobora kwivugiza no kurangira, biba mu mashyamba cyimeza ya Gishwati, Rukuzi na Mishashi. Ibiti by’ishyamba bibera ingoma ni imivugangoma, imyungo, imitaba n’imyifuzo.

Igiti abasatuzi baragitsinda kikagwa, bakagicamo ingeri z’urugero rw’ingoma bifuza. Igiti cyangwa se za ngeri, barazibazura, bakazihinguranya nk’uruhombo rugizwe n’igituza, n’indibaso, n’uruhanga bakubiraho uruhu babanje kwinika rugasoma

Uruhu ruregwa n’imigozi barusobekamo isanganije igituza cyose, uruhu rw’indibaso n’urw’uruhanga rugasa n’urushashe ku ndibaso no mu ruhanga.

Nyuma ingoma bakayisusurutsa ku kazuba, yamara gushira ubukana yashyushye, bakajya bayikomaho umurishyo byo kuyogosha, yamara gutora ikarangira.

Aho amashyamba ya kimeza acikiye, rubanda bibutse amayeri yo kwiremaremera ibintu bijya gusa n’ingoma, mu madebe no mu ngunguru, bakagiha amajwi yoroma nk’impanda.

Ubundi rero, mbere yo gusuka, ingoma zibanza koswa ku gicaniro cyazo, zamara koswa zasusurutse zikabona kuvuga. Ariko iyo zarenze bazosa nazo zirarenga zikavugira mu majwi akaraza, nk’uko iyo zitosheje zivugira mu majwi abomborana nk’igihuguhugu

Inganzo z’Abanditsi twisunze

Ibazwa ry ‘Ingoma

Ingoma igizwe n’igiti kigegennye neza kandi gitoboye mu nda,n’uruhu rutwikiriye impande zombi,ni ukuvuga uruhanga n’isembe.Kugirango izo mpu zombi zifate neza ku ruhanga no ku isembe ,zihuzwa n’imikoba igenda ikurura inyura mu ntoboro zazo ,kandi ikaba ikuruye bihagije ,kugira kugirango izo mpu zirehe neza.Dore ibice by’ingenzi bigize ingoma :

Umuhimba cyangwa umuroha

Umuhimba ni igiti kibaje kigapfumurwa mu nda bitegura gukoramo ingoma aribyo bita kuramvura umuhimba, umuhimba ukaba ugizwe n’ibice bikurikira:Uruhanga, urutsike,urubavu, mu nda y’ingoma, n’isembe.

Ibisobanuro by’ibi bice akaba ari ibi bikurikira :

Uruhanga :Rugizwe n’uruhu rwuzuye rureze cyane ari naho umukaraza akubita imirishyo iyo avuza.

Urutsike : urutsike ni umuguno w’uruhanga Urubavu :urubavu ni mu mpande z’umuhimba Mu nda y’ingoma:ni mu nda imbere y’umuhimba Isembe : ni igice gitoya cy’aho ingoma yicarira

Ingoma iremye

Ingoma iremye ni umuhimba barangije kwambika uruhu,ugafata isura y’ingoma,aribyo bita kwambika ingoma.Ingoma iremye igiwe n’ibice bikurikira:Icyahi,amatwi y’ingoma, igisoro, ukuboko, umukoba, igisoro, indibaso, isembe. Ibisobanuro by’ibi bice akaba ari ibi bikurikira :

Icyahi :ni uruhu bambika ku ruhanga rw’umuhimba,akaba ari naho bakubita bavuza ingoma.

Umukurikizo : ni umukoba utanbitse ugiye usobetse mu mikoba ihagaritse ari nayo ikurura impu z’uruhanga n’isembe kugirango uyifate yoye gusubira inyuma.

Igisoro :Ni umukoba wa akabiri nawo utambitse kandi usobetse mu mikoba ihagaritse irusheho gukomera yoye gusubira inyuma. Amatwi y’Ingoma :ni utugata tubiri,bashyira munsi y’urutsike ,tugafatwa n’umukurikizo n’igisoro,ayo matwi niyo bashyiramo imirishyo igihe bavuza ingoma.

Ukuboko :ahanini niko bifashisha iyo baterura ingoma.Kugizwe n’umukoba muremure ufashe ku mukurikizo n’igisoro byo mu nsi y’uruhanga no ku gisoro cyo ku isembe.Uwo mukoba bawuranda(bawuziringiraho)undi mu buryo butambitse kugirango urusheho gukomera kandi woye kurya uryana mu ntoki igihe baterura ingoma.

Indibaso n’icyahi :Indibaso ni uruhu rwa mbere bashyira ku isembe,bakarukurikizaho icyahi,ari nacyo tya mikoba ifatamo kugirango ingoma irusheho kurega.


- Ingoma i Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gasperd, 1992)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya