
Ibara ry’iroza rizwiho gukundwa cyane n’abakobwa n’abagore, baba abataragera mu bwangavu cyangwa ababurenze, buri wese yifuza kubona mu kabati k’imyenda ye ikintu cyose cyaba gifite ibara ry’iroza.
Hari uwagize ati : " nakuze nkunda ibara ry’iroza, nkaba mfite imyenda myinshi ndetse n’inkweto z’iroza kandi ibyo mbisangiye n’ abandi bakobwa benshi".
Abagore bakuze bashaka kugaragara nk’abakobwa bato nabo hari igihe bashyiramo akaroza. Ariko kwambara iroza kuva ku mutwe ukagera hasi si byiza kuko usanga iryo bara ryabaye ryinshi, niyo mpamvu bahitamo kwambara gake gatuma bagaragara neza.
- Ikoti ry’iroza ni kimwe mu byo umugore wese agomba kuba afite, kimwe n’inkweto zifite hasi h’iroza.
- Ishati ikozwe muri (mousseline de soie) ntiyakagombye kubura mu kabati k’umudamu kuko igaragara neza k’uyambaye, ndetse bigatuma n’aho anyuze bakebukira kumureba.
- Ishati ikozwe mu ipamba ry’iroza (coton rose) : ishobora kuba nziza mu gihe hashyushye, ikaba yasimbura ishati y’umweru kuko nayo ifata imirasire y’izuba mike. Iyo iri kumwe n’ipantaro y’umukara ya jeans, ugashyiraho sandali z’iroza usanga bijyanye.
- Ikositimu y’iroza nayo abagore benshi bakunda kuyambara kuko ituma umugore yiyumva neza akumva aberewe n’ubwo yaba yizihiza isabukuru y’imyaka 60 (akuze cyane).
- Ikanzu y’iroza nayo uyambaye agaragara neza.
- Inkweto z’iroza iyo zambaranywe n’ikanzu yirabura usanga ubyambaye aberewe. Iyo ubyambaye afashe n’isakoshi yo mu ntoki y’iroza, iyo ari mu birori bisanzwe cyangwa mu bukwe usanga ameze neza.
Ubwo iroza ari ibara rikundwa cyane n’abakobwa, niba ufite inshuti cyangwa se umudamu wawe afite isabukuru cyangwa ushaka kumushimisha mu yindi minsi, mu mpano uzamugenera ntuzibagirwe gushyiramo ikintu cy’iroza kuko bizamushimisha.
Shakisha kuri ino site
pa
Iroza-Ibara Rikundwa n'Abakobwa n'Abagore
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário