Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Itegereze Udacikwa n'Amahirwe n'Inyungu Bitunguranye

Mu bucuruzi kimwe no mu zindi nzego z`imirimo hakunze kubaho ibihe bitunguranye cyangwa se ugahura n`imbogamizi utigeze utekerezaho na busa. Ikindi ni uko ibi bishobora no kuba atari imbogamizi ahubwo ari amihirwe akuguyeho mu bintu utatekerezaga cyangwa bidafite aho bihuriye na mba n`icyo washakaga. Mu bihe nkibi rero bisaba kugira uburyo ubyitwaramo kugirango bibe byakugirira akamaro.

Muri nzeri 1928 umushakashatsi w`umwongereza Alexandre Fleming igihe yagarukaga mu nzu yakoreragamo ubushakashatsi avuye mu kiruhuko muri kaminuza ya St Mary de London, yaritegereje neza asanga mu gasanduku yororeragamo microbes zitwa staphylocoques zitakiyongera . Yaritegereje neza asanga bishobora kuba biterwa n`uko ako gasanduku ke kinjiwemo na za champignons zari mu kandi gasanduku byegeranye. Ni uko umuti witwa penicillin wavumbuwe. Ubu buvumbuzi by`uyu muti rero byashimangiye ibyigeze kuvugwa n`undi muhanga witwa Louis Pasteur wigeze kuvuga ko amahirwe asekera ababa biteguye. Ibi kandi bikaba bishimangira umwanya amahirwe cyangwa se ibintu bitunguranye bikunze kugira mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu iterambere ry`abantu.


Urundi rugero umuntu yafata nko mu Rwanda mu minsi yashize amashashi yaraciwe kubera impamvu zibidukikije. Ntibitangaje ko umuntu waba yarakoze umushinga uwo ariwo wose wo gukora nk`ikintu abantu batwaramo kitangiza ibidukikije yahise abona isoko ritagira ingano.

Auguste Nguetsop, umuhanga mu by`ubukungu , yemeza ko mu biganiro byinshi yitabiriye byerekeranye n`ishoramari mpuzamahanga , benshi mu bashoramari bakomeye bemera ko akenshi imari yabo yabyaraga inyungu mu bintu bitunguranye akenshi baba bataranatekerejeho mu kwiga imishinga yabo. Ikindi ngo bahuriragaho muri ibyo biganiro ni uko buri gihe habaga hari uburyo bakora muri ibyo bihe bitunguranye bakabibyazamo inyungu kabone nubwo byaba ari ibihe bitari byiza na gato.

Wabigenza ute ?

Kwemera ko ibihe bitunguranye bishobora kugira uruhare mu byo ukora.
Icya mbere ni ukwemera ko amahirwe cyangwa se ibihe utiteguye bikunze kugira umwanya ukomeye mu mishinga myinshi yaba iy`abantu ku giti cyabo cyangwa iy`amasosiyeti . Ibi bituma habaho ikurikiranwa risesengura rya buri gikorwa haba ku byerekeranye n`igihe buri gikorwa kigomba kumara, cyangwa mu buryo bwo gutenya icyateza imbere umushinga wawe birambye bihereye ku byo ubona.
Ikindi ni uko ibi bituma utagereka akaguru ku kandi ngo wizere ko umushinga wakozwe neza 100% ahubwo ugahora witegereza ahari amahirwe yateza imbere uwo mushinga bikanatuma udacibwa intege n`imbogamizi zimwe na zimwe wahura nazo mu bikorwa bya we.

Kutizera 100% ibyo abitwa inzobere bakubwira.
Bikunze kugaragara ko abitwa inzobere mu bintu bimwe na bimwe batajya babasha gukora iteganya nyakuri mu mishinga no mu bindi bikorwa.ibi bitari ukuvuga ko ari abaswa cyangwa se ko bakoze nabi iryo teganya ahubwo bitewe nyine nkuko twabibonye haruguru n`uruhare ibihe bitunguranye cyangwa amahirwe ashobora kugaragara muri ibyo bikorwa.

Kumenya igihe ufite amahirwe.

Bakunze kuvuga ko amahirwe ataboneka buri munsi. Niyo mpamvu mu gihe ubonye ikintu cyose cyakugirira akamaro mu bikorwa byawe cyangwa se mu byo uteganya nta mpamvu yo gutinda mu nzira. Ayo mahirwe ashobora nko kuba ari uguhura umuntu wingirakamaro mushobora guhura mu bintu utateguye, gukora ahantu hatuma umenywa n`abantu benshi bakakugirira ikizere,…
Ni byiza kuba maso no kutishyiriraho imbogamizi zidahari mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya