Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Joy Ndungutse and Gahaya Links

Joy Ndungutse and Gahaya Links
Joy Ndungutse and Gahaya Links
Joy Ndungutse ni
rwiyemezamirimo w`umunyarwandakazi w`intangarugero. Afite isosiyeti yitwa Gahaya links izwi cyane mu kuboha uduseke twiza kandi tw`umwimerere dukunzwe cyane muri leta zunze ubumwe z`amerika.


Ikindi kimugira intangarugero ni uko yabashije kuha akazi abari n`abategarugori b`abanyarwanda barenga 2500 bibumbiye mu ma cooperative atandukanye ; ibi bikabaha bibafasha nko kwishyura amashuri y`abana babo, ubwisungane mu kwivuza,… bakaba banahabwa inguzanyo bishyura nta nyungu.

Mu mwaka ushize yabashije no kwegukana igihembo cy`umwe muri ba rwiyemizamirimo bakora neza kandi bafite uruhare mw`iterembere ry`ibihugu byabo muri afurika y`iburasirazuba. Iri rushanwa rikaba ryali ryateguwe n`umuryango OTF Group.


Joy Ndungutse yakuriye mu gihugu cya Uganda aho umuryango we wari warahungiye. Guhera akiri muto ngo yari afite inzozi zo kuzakorana n`abagore bo mu cyaro. Impamvu ngo uko ababyeyi be batagize amahirwe yo kwiga biryo yakwitegereza uburyo mama we yavunikaga cyane byatumye afata icyemezo cyo kuzafasha abagore bo mu cyaro kugirango babe bagira ubuzima bwiza.

Yatangiriye ibikorwa bye mu gihugu cya Uganda aho yagarutse avuye muri leta zunze ubumwe z`amerika nyuma y`imyaka 15 yari amazeyo. Nyuma ya 1994 yaje mu Rwanda aho yifuzaga gukomereza ibyo bikorwa bye. Nkuko yabitangarije ikinya makuru The Enterprise ; yagiye muri minisiteri ishinzwe iby`ubucurizi bamubwira ko hari abategarugori baboha uduseke twiza mu cyahoze ari ntara ya Gitarama. Yahise ajyayo ahahurira n`umugore umwe wari uzi kuboha uduseke twiza. Icyo gihe valentine day(st.valentin) yari yegereje. Baboshye agaseke keza gafite amabara y`uwo munsi hanyuma akoherere I company yo muri amerika yitwa EZIBA ikora ubucuruzi kuri internet. Abantu bakabonye baragakunze cyane ku buryo byatumye iyo company imusaba uduseke tugera ku 1000 mu gihe cy`ukwezi.

Yasubiye aho I Gitarama aho yabonye abandi bagore bazi kuboha bagera kuri 20 abasaba kumushakira abandi benshi kuko isoko ryali ryabaye rinini. Yahise asaba umuvandimwe we witwa Jeanette wari ufite Cantine muri KIST ko yaza bagakorana ni uko company Gahaya Links iba iravutse.


Icyo gihe yakoranaga n`abategarugori bagera 200 bo mu ntara ya Gitarama aho baboheraga utwo duseke mu nsi y`igiti. Bakoze ibishoboka byose barangiza utwo duseke 1000 mu gihe bari bahawe ; ibyo byatumye bandikwa mu kinyamakuru gisomwa cyane muri leta zunze ubumwe z`amerika kitwa Parade Magazine.

Ibi byamuteye ishyaka ni uko yongerera ubushobozi Gahaya Links ari nako batanga amahugurwa ku bakozi bashya. Nyuma yaho yaje guhura n`uwitwa Liz ward wamuhaye isoko ryo kumukorera uduseke turi hagati ya 500 n`1000 buri mezi atandatu.

Yakomeje gutekereza ku buryo yanoza ibyo yakoraga kugirango ashimishe abaguzi be. Nkuko yari yarabaye muri Amerika imyaka igera kuri 15, yasanze abanyamerika muri kamere yabo bazishimira kugura igiseke bakoresha no mu mu rugo uretse kuba umutako gusa, nibwo yagize igitekerezo cyo guhindura imiterere y`uduseke yakoraga. Ibi byatumye isoko rye ryiyongera cyane kugeza na n`ubu aho basigaye bohereza ama containers byibura 2 mu kwezi muri Amerika.
Mu bindi yishimira ni nko kuba umucuranzi w`injyana ya Rock witwa Bono wo muri groupe U2 akunda ibiseke bya Gahaya Links akaba yaranabikoresheje cyane mu gikorwa cye gukusanya inkunga zigenewe Afurika.

site yabo www.gahayalinks.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya