Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Mako Nikoshwa

Mako Nikoshwa

Amazina asanzwe ubu nkoresha ni Mako Nikoshwa biva ku izina rya kera rya Makombe Joseph. Amazina yanjye akomoka ku izina rya makombe Akagabo Ntikoshywa byaje kuvamo mako Nikoshwa ari nabyo ubu nkoresha.

Navutse kuwa 24 Ukuboza 1974. Ndi mwene Sifa Mukarwego na Deogratias karasanyi.tuvuka turi bane mu muryango. Natangiriye ubuhanzi ku ndirimbo yanjye nise ‘Ninde’ nakoreye muri Uganda. Iyo ndirimbo nayikoze mu 2004, iba iya mbere yanjye yacuranzwe cyane ku maradio.

Nyuma yaho naje gushakwa n’umukinnyi w’amafilime asetsa wakoraga ku maradiyo witwa Godfrey Seguya uzwi cyane ku izina rya Kayibanda. Uyu Kayibanda twaje gukorana indirimbo yitwa ‘Mariya Roza’. Tumaze gukora iyi ndirimbo nyir’iyo Studio twayikoreyemo yitwa Namex ( we akitwa Moses) yumvise impano yanjye nuko ansaba ko nakora album yose akayigura. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2006.

Mu kwezi kwa karindwi kwa 2006 nibwo twatangiye gukora iyo album y’Agaseko, iba ibaye album yanjye ya mbere. Iyi album yari igizwe n’indirimbo Agaseko, Nkunda Kuragira, Bonane, Yaya, Umutima waraye Umpondagura, Yavutse n’izindi.

Kugeza ubu mfite Album 4 arizo : ‘Agaseko’, ‘Ninde’, ‘Mujyane’, ‘Kaza Kazi’.

Indirimbo ze Zikunzwe

1
Tsigitsigiba - Mako Nikoshwa
2
Agaseko - Mako Nikoshwa
3
Nkutekerezaho - Mako Nikoshwa
4
Nkunda Kuragira - Mako Nikoshwa
5
Mujyane - Mako Nikoshwa
6
Mariya Roza - Mako Nikoshwa
7
Umutima - Mako Nikoshwa

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya