Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Malasia: mu murwa mukuru resitora zose zitegetswe kugira Wireless

Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Straits Times Press, aravuga ko amarestaurants yose yo mu murwa mukuru w’igihugu cya Malayisia Kuala Lumpur agomba kuba afite Wireless Connection kugirango abashe gukora.

Iri tegeko rikaba rigomba gutangira gukurikizwa mu kwezi kwa kane ku’uyu mwaka dutangira ku maresitora, ariko rikaba rireba abatangiye kera nkuko bivugwa abatangira ubu bagomba kuba bafite iyi Connection.

Iri tegeko rikaba ritazakoreshwa gusa ku maresitora agurisha ibyo kurya kuko nkuko bikomeza bivugwa n’iki kinyamakuru, mutubari n’ahandi hose hidagadurirwa hagomba kuzaba hari ino connection.

Twababwira ko mu mwaka wa 2008 aribwo hatangiye gukoreshwa ubu bwoko bwa connection. None ko bigaragara ko iterambere rigenda ritegeka abantu kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda hari gukorwa iki kugirango abantu babashe kuryoherwa n’ibyiza by’ikoranabuhanga.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya