Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Miss Uwera Karen

Miss Uwera Karen
Abahanzi b’abakobwa bari kugenda biyongera mu kuririmba indirimbo z’ijambo ry’Imana “ Gospel Music”.
Twaganiriye na Miss Karen watubwiye ubuzima bwe : Karen avuga ko yavukiye i Kampala muri 1982, yiga amashuri abanza Nakasero Primary School Kampala akomeza namashuri yisumbuye kuri Kigali international academy mu mwaka wa 2000 yakomereje amashuri ye muri Makerere Business Institute aho yaboneye diploma muri marketing mu mwaka wa 2003.

Karen avuga ko yakuriye mu muryango wa gikristo aho baha ibintu by’Imana agaciro kenshi ; ibyo biri mu byatumye yakira agakiza muri 1996. Nkuko abivuga “Ndi kwiga mu mashuri yange yisumbuye nari umukobwa ugerageza gukorera Imana aho narindi mu muryango wabantu basengaga bagakora n’umirimo witwa THE YOUNG KINGDOM BUILDERS nkaba nari nungirije umuyobozi mukuru. Nakoreye Imana ku ishuri aho nigaga mu ma korali no ku rusengero CLA Nyarutarama.

Nyuma y’amashuri yisumbuye yagiye Kampala akomeza gukorera Imana murusengero rwitwa Liberty Worship Center.Yagarutse I Kigali umwaka ushize ajya muri Worship team yo kuri HEALING CENTER CHURCH Remera .Ubu ni n’aho akorera Imana akora n’iby’ubuhanzi bwe.
Ibyo maze kugeraho kugeza ubu hakaba harimo kwandika no gukora indirimbo 3, n’izindi ndirimbo 2 ziri muri studio.

Yatangiye kandi Company yitwa EAGLES EYEINTERNATIONAL Ltd ikora ibintu byo kwamamaza, gucuruza n’ibindi bigendanye nabyo. Miss Karen ubu ngo yatangiye gukorana na Moriah Entertainment Group ku bijyanye no kumumenyekanisha we n’ibimwerekeye byose.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya