Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Amerika (White House), Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasabye amahanga y’isi yose kurushaho kuzirikana inshingano afite zo kurinda abaturage no kurushaho kubizeza ko impfu z’agashinyaguro zitazongera kubaho.
Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 6 Mata 2012, Perezida Obama avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Abanyamerika muri rusange bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Avuga kandi ko ashimira u Rwanda uruhare rugira mu kurushaho gufasha amahanga kubungabunga amahoro.
Dore itangazo rya Perezida Obama mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imyaka 18 irashize nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda, duhagaritse gahunda ngo twibuke mu gahinda n’umubabaro iminsi 100 ubwo abantu bicwaga.
Isura y’urupfu rw’agashinyaguro kw’ababyeyi (abagabo, abagore), abana (abakobwa, abahungu) iracyadushengura umutima, kandi ikibutsa ibihugu by’isi inshingano dusangiye zo gukora ibyo dushoboye byose ngo turinde abaturage (abasivile) kandi tunizeze ko amarorerwa y’aka kageni atazasubira ukundi.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika twifatanije mu kababaro n’Abanyarwanda, kandi turibuka abo bose bavukijwe ubuzima. Kandi uko twibuka, tunishimira iterambere ry’u Rwanda rugana imbere rurenga ibyabaye bibabaje mu ngamba rwafashe zo guhindura ubuzima bwabo, mu musanzu rutanga wo kurinda abaturage (abasivile) mu bindi bihugu muri gahunda y’Umuryango w’Abibubye yo kubunungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Abanyamerika bazakomeza kwagura umubano, ubufatanye no gushyigikira Abanyarwanda bashaka kubaka amahoro n’ejo hazaza h’icyizere.
Inkuru ya igihe.com
Shakisha kuri ino site
pa
Perezida Obama yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário