Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Tommasino, ipusi iri kumwanya wa gatatu mu nyamaswa zikize ku isi

ipusi ikize cyane
Ipusi yitwa Tommasino ibarizwa mu gihugu cy’ubutaliyani yaje ku mwanya wa gatatu mu munyamaswa z’ikize ku isi n’umutungo uri hejuru yamiliyoni cumi n’imwe (11) zama Euro.Iyi nyamaswa ikaba ikize mu gihe gito gusa.

Tommasino ipusi y’imyaka ine ikaba yaraje gutoragurwa n’umucecuru iruhande rwaho bamena imyanda aho mu gihugu cy’Ubutaliyani, maze arayitwarira ajya kuyirera ,yaje no kuyihindurira ubuzima maze iyitaho neza kuburyo bushimishije.

Uyu mucecuru w’umukire akaba nta mwana yagiraga bityo umutungo we yaje kuraga iyi pusi ibyo yari atunze kuko yayikundaga cyane kurusha ibindi bintu byose .Nyiri gutoragura iyi pusi ariwe Maria Assunta yaje kwitaba Imana afite imyaka 94 y’amavuko.

Twababwira ko Inyamaswa iri ku mwanya wa mbere nayo n’ipusi ,ikaba ifite umutungo uri hejuru ya miliyoni ijana(100) zama euro naho iza ku mwanya wa kabiri n’inyamaswa bita Chempanze ifite umutungo ungana na miliyoni mirongo ine n’esheshatu(46) zama euro .

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya