Abahanga mu by`ikoranabuhanga na mudasobwa bo muri Qatar Universsity mu gihugu cya Qatar, mu minsi yashize bashyize ahagaragara ubushakashatsi bagezeho.
Nkuko tubizi, iki gihugu nicyo cyatoranyijwe kuzakira igikombe cy`isi cy`umupira w`amaguru mu mwaka wa 2022. Ubusanzwe agace kiriya gihugu giherereyemo karashyuha cyane, imvura ikaba nkeya, ubutayu n`imiyaga nibyo biharanga.
Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy`ubushyuhe bwinshi ku bashyitsi bazaba bitabiriye imikino ya nyuma y`igikombe cy`isi hateganyijwe ubwoko bw`igicu cy`igikorano(artificial), kizajya gitwikira stade bityo abakinnyi n`abafana ntibagerwe ho n`izuba ukundi.
Kizaba gikozwe muri karbone na heliyumu, kugirango kibashe gutumbagira mu kirere, ikindi kandi, kizajya gikoresha imirasire y`izuba nk`isoko y`ingufu.
Kugeza ubu, iki cyaba ari igitangaza cya tekinoloji, biramutse bigezweho, byaba ari ubwa mbere ikintu nka kiriya kibayeho.
Sem comentários:
Enviar um comentário