Abahanga bo mu gihugu cya Bresil bamaze kuvumbura ubundi buryo bwo gutunganya amazi bemeza ko ari bwo bwiza kurusha ubusanzwe.
Ubu buryo bushya, ni ubwo gukoresha ibishishwa by`igitoki !
Nkuko aba bashakashatsi babyemeza, ibishishwa by`igitoki bifite ubushobozi bwo gusukura amazi, kuburyo buhendutse kandi bufite imbaraga kuko bibasha kuyungurura imyanda y`inyuma ziboneka mu mazi nk`umuringa na plomb.
Ikindi kandi ubu buryo burahendutse cyane, amazi yasukuwe n`ibishishwa by`ibitoki ngo ntakenera gucishwa mu nganda.
Ubu leta ya Bresil yatangiye umushinga wo kunononsora ubu buryo bushya.
Sem comentários:
Enviar um comentário